Ingufu mwashyizemo zatabaye ubuzima bw’abatabarika, kandi zikomeje kubatabara – Perezida Kagame

  • admin
  • 18/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ku munsi w’ejo tariki ya 17 Kamena 2020 yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu b’Afurika mu nama idasanzwe ihuza Afurika n’u Bushinwa, yibanze cyane ku bufatanye bukomeje ndetse bukenewe kongererwa imbaraga mu guhangana icyorezo cya COVID-19 n’ingaruka zacyo.

Muri ibi bihe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, u Bushinwa bwabaye hafi ibihugu bitandukanye b’Afurika birimo n’u Rwanda, haba mu kubitera inkunga y’ibikoresho no kubisangiza ubunararibonye bwabufashije kugabanya ubwiyongere bw’ubwandu bushya mu gihe gito.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo nama, Perezida Kagame yashimangiye uburyo imbaraga z’ubushuti bw’Afurika n’u Bushinwa zigaragaza, by’umwirariko zikaba zaranashimangiwe muri ibi bihe byo gukumira no kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati: “Imbaraga z’ubushuti bw’Afurika n’u Bushinwa ziragaragara. Ubufatanye twabonye muri iki gihe gikomeye bwongeye kutugaragariza umusaruro w’Ihuriro ry’Afurika n’u Bushinwa rizaba ryujuje Isabukuru y’imyaka 20 mu mpera z’uyu mwaka.”

Perezida Kagame yakomeje ashimira Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa n’abikorera batandukanye muri icyo gihugu batabaye ubuzima bw’amagana y’Abanyafurika binyuze mu nkunga y’ibikoresho byo gusuzuma n’iby’ubuvuzi yatanzwe mu gihe gikwiye.

Ati: “Ingufu mwashyizemo zatabaye ubuzima bw’abatabarika, kandi zikomeje kubatabara…”

Perezida Kagame yanashimiye abayobozi b’u Bushinwa, Afurika y’Epfo, Senegal, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Ubuyobozi bw’Ihuriro ry’Ubutwererane bw’u Bushinwa n’Afurika (FOCAC) bateguye iyo nama idasanzwe yibanze ku kurushaho gufatanya mu guhangana na COVID-19 ndetse n’ingaruka zayo.

Perezida Kagame yanashimiye kandi u Bushinwa inkunga ya miriyari 2 z’amadorari y’Amerika bwiyemeje gutanga ngo izifashishwe mu guhashya COVID-19, n’ubufasha bukomeje gutanga mu bihugu bya G20 muri gahunda yo koroshya imyenda.

Yakomeje agira ati: “Afurika ibitezeho gukomeza ubufasha mu guharanira kubona agahenge mu rwego rw’imari muri ibi bihe by’ibyago. Kugira ngo birusheho kunoga, izo ngamba zafatwa nk’inyongera, kugira ngo zitagira ingaruka kuri gahunda zisanzwe ndetse n’inshya zizavuka. Ni ingenzi kandi gukomeza ibi biganiro, hashimangirwa inyungu impande zombi zikuramo.”

Perezida Kagame yashimiye Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika na Guverinoma ya Ethiopia ku ruhare rw’ingenzi bagize mu guhagararira Afurika muri ibi bihe bitoroshye, agaragaza ko aho Afurika ihagaze hashimangirwa no gutsura umubano urambye kandi ubyara inyungu n’abafatanyabikorwa bose ku Isi.

Yanashimiye kandi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rikomeje kwitwara neza mu guhuriza Isi yose mu bikorwa byo kurwanya COVID-19, ashimira Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, Perezida wa Afurika y’Epfo akaba n’Umuyobozi wa AU Matamela Cyril Ramaphosa na Perezida wa Senegal Macky Sall batumije iyo nama.


Chief editor /MUHABURA.RW

  • admin
  • 18/06/2020
  • Hashize 4 years