Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Kalimba Ashley rusaba guhindura izina
- 22/02/2019
- Hashize 6 years
Uwitwa KALIMBA Ashley mwene KALIMBA Fred Alain Michel na MUKAKALISA Gakuru Aline utuye mu mudugudu w’Intashyo,akagari ka Bibare,umurenge wa Kimironko,akarere ka Gasabo,umujyi wa Kigali,uboneka kuri telephone:0781579974;
Yasabye uburenganzira bwo kongera izina UMULISA mu mazina asanganywe KALIMBA Ashley akitwa KALIMBA UMULISA Ashley mu irangamimerere.
Impamvu atanga ni uko izana UMULISA ari izina yiswe kuva kera ariko rigafatwa nk’akabyiniriro akaba arizwiho n’ubwo ntaho ryanditse.
Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko,kongera izina UMULISA mu mazina asanganywe KALIMBA Ashley bityo akitwa KALIMBA UMULISA Ashley mu gitabo cy’irangamimerere kirimo inyandiko ye y’ivuko.