Ingingo 8 zagufasha kumenya niba umukunzi wawe asigaye aguca inyuma

  • admin
  • 22/10/2018
  • Hashize 5 years

Burya kenshi murukundo bijya bibaho ko ibintu bigera aho bitari kugenda neza gusa aha si no murukundo kuko no mubuzima busanzwe ntago ibintu byose bihora bigenda neza uko twebwe tubyifuza. Aha rero hari ubwo waba ufite umukunzi gusa ukujya ubona hari byinshi byahindutse ku mibanire yanyu cyangwa se wowe ukaba umukeka amababa uvuga ko ashobora kuba aguca inyuma ariko nta gihamya ufite.

Aha mu gukora ubu bushakashatsi twifashishije imbuga zitandukanye ndetse n’inama z’abagenda batwandikira ubundi tubasha kugutegurira ingingo 8 z’uburyo ushobora kumenya niba umukunzi wawe asigaye aguca inyuma.

1. Atinda kuva kukazi

Aha biragoye cyane wenda nk’abantu babana kuko burya umugabo murugo aba ashobora gutaha igihe ashakiye ariko nanone birashoboka ko wenda yaba arimo gukora akazi kabimusaba, cyangwa se afite akazi kenshi, gusa ntiyabura kubikubwira nk’umukunzi. Nyamara hagati aho na bwo ni ukwitonda ukabanza kumenya niba icyo gihe aba atagiye gusangira n’undi muntu, cyangwa se yasigaye ku kazi ari kumwe n’inshoreke. Ntugafate imyanzuro yihuse ahubwo mwereke ko nawe ubabajwe n’uko asigaye akora cyane mu buryo bwo kumenya niba koko ugusaba imbabazi kwe guhamye.

2. Igihe cyo gusangira nawe ibyishimo kiragabanuka

Kumvikana, gukorera no kumvumburira ibintu hamwe ni kimwe mu Bizana umunezero mu muryango. Ntibyaba bisanzwe rero nk’igihe muba mwaramenyereye gukorera hamwe maze noneho wajya kumubona ugasanga wenda ari nko gukora ibintu wowe utari usanzwe uzi. Niba bigenze bityo icyakorwa ni ukumuganiriza akakubwira aho ibyo bishya yakoze yaba yabikuye cyangwa uburyo yaba yabitekereje mu buryo bwo kumenya niba nta wundi babipangiye hamwe.

3.Agerageza kwiryoshya imbere yawe

Ntawe utashimishwa n’uko umugabo we arimo kwiyitaho, ariko wakwibaza uti ubwo bwiza bumuganisha he? Mu mubano urambye nta wakagombye kwiyitaho cyane ngo yibagirwe undi n’ubwo bose bitagaragara kimwe. Ariko niba umugabo wawe atangiye kujya yigurira imyenda wowe utabizi cyangwa se akajya akunda sport bidasanzwe hamwe n’amavuta amukesha hari igihe aba ashaka gukurura undi muntu utari wowe. Ni ukwitonda.

4.Kuvugira kuri Telephone yihishe

Mu bisanzwe, mugenzi wawe iyo yitaba Telephone aba agomba kuba iruhande rwawe kandi nta rwikekwe afite kuko wenda aba apanga n’abandi ibyubaka cyangwa se izindi gahunda zisanzwe. Ariko niba umaze kubona ko buri gihe akwihunza kugira ngo yitabe buri gihe bamuhamagaye uba ugomba gutangira kwitonda kuko ngo burya haba hari icyihishe inyuma.

5.Aguhereza impano zo guhosha uburakari

Akenshi umuntu uri mumakosa arigaragaza bityo rero igihe warakariye umukunzi wawe umuhora ikosa runaka yakoze aho kugirango agusabe imbabazi ahubwo akaguha ibintu murwego rwo kugirango akoroshye jya witondere impano ziba zisa n’aho zigutunguye cyangwa se zitagira impamvu mu gihe ukeka umugabo wawe amababa. Wenda hari nk’igihe ashobora kubona akantu kagushimishije agahita agutekereza ariko hari n’igihe aba abikoze mu kwiyerurutsa.

6. Yanga kuvuga amagambo menshi

Akenshi wenda uretse ko bidakunze kubaho ku bakobwa ariko ubusanzwe Iyo umugabo arimo kubeshya yirinda gusobanura byinshi. Hari igihe akubwira iyo yahoze ariko akanga kukubwira abo bari kumwe, abo haganiraga muri iryo joro, cyangwa se gusobanura impamvu yatinze gutaha, icyo gihe haba hari agakino arimo kugukinisha wowe utapfa gusobanukirwa ahubwo uba ugomba gukora ubushakashatsi witonze.

7.Ntabwo aba agikora imishinga ibafitiye inyungu mwembi

Kuba arimo kwanga gushakisha n’ingufu icyatunga urugo rwe na byo bigomba kwitonderwa kuko niba umugabo wawe atacyiyitaho no gupanga nk’ibisanzwe aba arimo nko gupanga kujya mu kiruhuko, ashaka kwimuka se cyangwa indi mishinga ikakaye, na none se ari gupanga kujya mu kirori. Ibi uba ugomba kubimubaza ukamenya impamvu irimo kumutera kutita ku rugo nk’ubusanzwe iyo ari wa mugabo ufite ibyo arimo bifitiye urugo inyungu arabikubwira.

8. Ntago aba akigaragaza amarangamutima ye imbere yawe

Burya iyo abantu bakundana biba byiza iyo basangiye ibyishimo ndetse n’umubabaro waza mukawusangira. Rero iyo ubona umugabo wawe atagikozwa ibijyanye n’amarangamutima abagomba mu rugo haba hari ikibyihishe inyuma. Ikindi wenda aha kubantu baba bakundana urukundo rutabemerera kuba muri kumwe ngo ubashe kubona ayo maranga mutima burya n’uburyo muvugana kuri telephone bishobora guhinduka nawe ukaba wabibona.

Yanditswe na Salongo Richard / Muhabura.rw

  • admin
  • 22/10/2018
  • Hashize 5 years