Ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 yateguwe hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage- MINECOFIN

  • admin
  • 20/10/2019
  • Hashize 5 years

MINECOFIN yatangaje inshamake isobanurira Abanyarwanda imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020, ikabasaba kugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga yabateguriwe.

Iyo mfashanyigisho yacapwe mu dutabo dukwirakwizwa mu nzego z’ibanze kugera mu midugudu, inyandiko yatwo ishyirwa no ku rubuga rwa MINECOFIN ku buryo byorohera buri munyarwanda kuyibona.

Nanone utwo dutabo tunoherezwa mu mashuri makuru na za kaminuza, kugira ngo dufashe abanyeshuri gusobanukirwa ibikubiye mu ngengo y’imari y’igihugu buri mwaka. By’umwihariko, biteganyijwe ko utwo dutabo dutangira gushyirwa nibura muri buri shuri rimwe mu Ntara ryigisha amasomo ajyanye n’ubukungu.

MINECOFIN ivuga ko uyu mwaka w’ingengo y’imari ukubiyemo ingamba zifasha Abanyarwanda kwinjira mu kerekezo 2050 kuko ari uwa nyuma w’ishyirwa mu bikorwa ry’ikerekezo 2020.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel yatangaje ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 yateguwe hashingiwe ku bitekerezo by’abaturage bijyanye n’ingamba z’Igihugu, hagamijwe kugera ku mpinduka zikubiye muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo Kwihutisha Iterambere (NST1) yatangiye mu mwaka wa 2017.

Yagize ati: “Impamvu nyamukuru yo gutegura aka gatabo gakubiyemo ingengo y’imari ni ukurushaho gusobanurira abaturage ibyo Leta ikora no gush­ishikariza abaturage kurushaho kugira uruhare muri gahunda za Leta, nk’abagenerwabikorwa ba mbere b’ingengo y’imari.”

Aka gatabo gategurwa buri mwaka hagamijwe gufasha buri wese gusobanukirwa neza uko Leta iteganya kwinjiza amafaranga n’uburyo izayakoresha mu bikorwa byatoranyijwe.

MINECOFIN itangaza ko ibyo bikorwa bitoranywa hashingiwe ku bitekerezo byatanzwe n’abaturage. Ku rwego rw’Umudugudu hatoranywa ibyifuzo bitatu by’abaturage bikoherezwa ku Kagari.

Iyo ibyo bitekerezo bigeze ku Kagari nabwo hatoranywa bitatu by’ingenzi cyane mu byavuye mu midugudu bikoherezwa ku Murenge, na ho hagatoranyirizwa bitatu byavuye mu tugari bikaba ari byo bimurikirwa Akarere.

Ubuyobozi bw’Akarere butegura ingengo y’imari bugendeye ku bitekerezo byavuye mu Mirenge, ku buryo imishinga myinshi itegurwa iba igomba kugira aho ihurira n’’ibitekerezo by’abaturage.

MINECOFIN itangaza ko ibitekerezo byatanzwe byose bihabwa agaciro ariko hakarebwa ibyihutirwa bijyanye n’ikerekezo k’Igihugu, ndetse bikaba bikorwa mu mucyo kuko ibitoranywa byose bitangazwa ku rubuga rw’Ikigo gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’ibanze (LODA).

Insanganyamatsiko y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 iragira iti: “Gukomeza guteza imbere inganda hagamijwe kongera imirimo n’iterambere kuri bose”, mu gushimangira uruhare rwa Leta mu kurushaho kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Abanyarwanda barasabwa gutanga ibitekerezo byo kubaka imishinga iharanira inyungu rusange z’Igihugu, bikazagenderwaho mu gutegura Ingengo y’Umwaka w’Ingengo y’Imari ya 2020/2021.

Biteganyijwe ko gahunda yo kwakira ibitekerezo yatangiranye n’ukwezi k’Ukwakira 2019 izageza muri Mutarama 2020.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 20/10/2019
  • Hashize 5 years