Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2016-2017 izaba ari miliyari 1949.4 z’amafaranga y’u Rwanda

  • admin
  • 08/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2016-2017 izaba ari miliyari 1949.4 z’amafaranga y’u Rwanda yiyongereyeho miliyari 140.6 ugereranyije n’iyari yakoreshejwe umwaka ushize yanganaga na miliyari 1808.8 z’amafaranga y’u Rwanda.

Amafaranga ateganyijwe kwinjira muri iyi ngengo y’imari ava imbere mu gihugu angana na Miliyari 1,216.4 z’amafaranga y’u Rwanda aribyo bingana na 62.4 % by’Ingengo y’Imari yose, akaba aziyongeraho agera kuri Miliyari 40.9 ugereranyije na Miliyari 1,175.5 yari mu Ngengo y’Imari ivuguruye ya 2015/16. Muri iyi ngengo y’imari, amafaranga akomoka ku misoro azagera kuri Miliyari 1,071.6 bingana na 55%, naho andi mafaranga agera kuri Miliyari 110.8 akazakomoka ku bindi bitari imisoro. Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko nta handi aya mafaranga azava usibye mu misoro ariyo mpamvu yakajije uburyo buzayifasha kugenzura buri wese ugomba gusora no kongera umusoro ku bisoreshwa bimwe na bimwe. Gukwirakwiza imashini zitanga inyemezabuguzi (EBMs) mu gihugu hose cyane cyane hongerwa umubare w’abacuruzi barebwa n’umusoro ku nyongeragaciro ni imwe mu ngamba zigiye kwifashishwa ngo izi miliyari ziboneke.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Claver Gatete avuga ko kugira ngo leta imenye umubare w’abasora, igiye gutanga EBM ku buryo ntawe uzongera kugira urwitwazo n’impamvu zo kudatanga umusoro. Ati “ Mu bihugu byateye imbere aho wajya hose mu iduka uzahabona imashini ikwereka ibyo waguze n’igiciro wabiguzeho; ibyo bituma ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro gihita kibona amakuru. […] Twarabibonye ubwo twatangiraga gutanga za EBM, nibura ku kintu cyose ucuruje amakuru agaragaramo ukuri, ikigo gishinzwe imisoro nticyakwiba nawe ntiwacyiba kuko uba wishyuye umusoro wagakwiye gutanga.” Izi mashini ni leta izaziha abacuruzi bikureho ko mu gihe gishize hari abajyaga banga kuzigura bavuga ko zihenze. Mu gutegura iyi ngengo y’imari, hanagendewe ku ngamba zemeranyijweho n’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bituma kuri ubu,hari ibikoresho n’ibicuruzwa birimo isukari byongerewe cyangwa bikagabanyrizwa imisoro.

Urutonde rwagaragajwe na Minisitiri Gatete rwerekana ko :

Imashini zikora imihanda (Road Tractors) zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% mu gihe zakabaye zisoreshwa kuri 20%;

Imodoka zikoreshwa mu gutwara ibintu biri hagati ya toni 5 na 20 zizajya zisoreshwa ku 10% mu gihe zakabaye zisoreshwa kuri 25%;

Imodoka zikoreshwa mu gutwara ibintu birenze toni 20 zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% mu gihe zakabaye zisoreshwa kuri 25%;

Imodoka zitwara ibisukika (tank trailors) zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0 ku ijana mu gihe zakabaye zisoreshwa ku 10 ku ijana;

Imodoka nini zitwara abantu bari hagati ya 25 na 50 zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 10 ku ijana mu gihe zakabaye zisoreshwa ku gipimo cya 25 ku ijana;

Imodoka zitwara abantu barenze 50 zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0 ku ijana mu gihe zakabaye zisoreshwa ku gipimo cya 25 ku ijana;

Isukari itumizwa hanze y’isoko ryo mu karere izajya isoreshwa ku gipimo cya 25 ku ijana mu gihe itarenze toni ibihumbi 70 aho yakabaye isoreshwa ku gipimo cya 100 ku ijana;

Ingano zidatonoye (hard grain) n’izitonoye (wheat grain) zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0 ku ijana mugihe zasoreshwaga kuri 35 ku ijana;

Ibikoresho by’ibanze bikoreshwa mu nganda (raw materials) kandi bikaba biri ku rutonde rwemejwe bizajya bisoreshwa ku gipimo cya 0 ku ijana;

Ibikoresho byo mu rwego rw’ikoranabuhanga mu rwego rw’itumanaho bizajya bisoreshwa ku gipimo cya 0 ku ijana;

Ibicuruzwa bigurishirizwa mu Iguriro rusange rifasha abakora mu nzego zishinzwe umutekano (Rwanda Armed Forces Shop) bizajya bisoreshwa kuri 0 ku ijana.

Mu rwego rwo guteza mbere ibikorerwa imbere mu gihugu hagabanywa ibitumizwa mu mahanga, umusoro ku myenda yambawe (Second hand clothes) uziyongera kuva ku madorali 0.2 ku kilo kugera ku madorali 2.5 ku kilo; naho umusoro ku nkweto zambawe ukaziyongera kuva ku madorali 0.2 kugera ku madorali 5 ku kilo mu rwego rwo guteza imbere ikoreshwa ry’iby’iwacu.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/06/2016
  • Hashize 8 years