Ingendo z’indege zahagaritswe mu Bubiligi kubera imyigaragambyo y’abakozi

  • admin
  • 13/02/2019
  • Hashize 5 years

Ikigo kigenzura urujya n’uruza rw’indege mu gihugu cy’Ububiligi cyatangaje ko ingendo zose zaba izinjira cyangwa izisohoka igihugu zahagaritswe kuri uyu wa Gatatu, bitewe n’imyivumbagatanyo yakozwe n’abashinzwe kugenzura indege bitewe no kutishimira umushahara.

Iryo hagarikwa ryatangiye saa yine z’ijoro kuwa Kabiri, rikaba ritegekanijwe kumara amasaha 24.

Ikigo kigenzura urujya n’uruza rw’indege Skeyes kivuga ko “kidashobora kwizeza abantu umubare w’abakozi baba basigaye mu bigo bikomeye”.

Icyo kigo cyavuze ko ikintu kimwe cyari gisigaye ari ukutemera ko indege zifata ingendo.Amashyirahamwe atatu akomeye y’abakozi niyo yahamagaje imyigaragambyo mu gihugu cyose.

Icyo kigo kigenzura ingendo cyatangaje ko kifuza gukomeza umutekano w’abagenzi, kivuga ko kitari kureka ngo ingendo zikomeze “kibonye ko hari imirimo ishobora kubura abakozi” kuko nta mukozi yemeye ko aza ku kazi igihe cy’imyigaragambyo.

Ikigo gikurikirana iby’ingendo, FlightRadar24 cyashyize ubutumwa kuri Twitter cyerekana inzira z’indege byabaye ngombwa ko zizenguruka inyuma y’aho inzira zimwe na zimwe zafunzwe.

Bimwe mu bibuga by’indege byamaze gufata gahunda yo kubifunga, umuvugizi w’ikibuga Brussels South Airport akavuga ko nta kindi bakora.

Yagize ati “Tuzi ko hari amabariyeri agiye gushyirwa ku mpande z’ibibuga by’indege.Ku rundi ruhande tuzi neza ko urujya n’uruza rw’indege rugiye kwibasirwa.”

Yavuze ko akavuyo “katari bwigere kibasira ubuzi nk’uko byifashe muri iki gihe.

Gusa hejuru ya metero 7500, urujya n’uruza rw’indege aha rugenzugwa n’ikigo cy’i Burayi Eurocontrol.

Ingendo z’indege za leta n’iz’igisirikare ntizatandukiriwe n’iyi myanzuro.

Abaturage b’Ububiligi bibasiwe n’icyo kibazo cyo gutwara abantu ku butaka.

Ingendo za Eurostar hagati ya Buruseri na Londres cyangwa Paris zitezwe gukomeza ariko abagenzi berekeza mu mujyi wa Lille cyangwa Calais zishobora kwibasirwa n’ibyabaye.

Amashyirahamwe menshi y’indege yamaze guhagarika ingendo zimwe na zimwe, yimurira izindi ku kindi gihe kubera iyo myigaragambyo.

Kuri uwo munsi w’imyigaragambyo yo mu gihugu cyose wateguwe n’amashirahamwe makuru atatu y’abakozi ku kutumvikana na leta aho yifuza kuzamurirwa imishahara kugeza ku bice 0.8% mu myaka ibiri iri imbere.

Ayo mashyirahamwe asaba ko imishahara, uduhimbazamushyi ndetse n’amafaranga y’ubwiteganyirize mu gihe k’iza bukuru yazamurwa harebewe uko ubuzima bwifashe muri iki gihe.

Brussels Airport yabujije abagenzi kugana ikibuga cy’indege
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 13/02/2019
  • Hashize 5 years