Ingaruka z’urupfu rwa Gen.Soleimani,abantu bagabye ibitero ku rubuga rwa Internet rwa Amerika

  • admin
  • 05/01/2020
  • Hashize 4 years

Itsinda ry’abantu bavuga ko ari abo muri Iran bagabye ibitero ku rubuga rwa Internet rw’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bashyiraho ubutumwa buvuga ko bazahorera urupfu rw’umwe mu basirikare bakomeye ba Iran baherutse kwicwa na Amerika.

Tariki ya 3 Mutarama 2020 ni bwo ingabo z’Amerika zarasiye Gen. Soleimani ku kibuga cy’indege cya Baghdad muri Iraq, zihawe amabwiriza na Perezida Donald Trump. Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Kamenei yarirahiye avuga ko Iran izahorera urupfu rwa Gen. Soleimani.

Gusa abakekwaho kwinjirira uru rubuga n’Abanya-Iran, barahiye, bakavuga ko badashobora gutuza bateretse Amerika ko yibeshye, ikabicira umusirikare ukomeye nk’uko The Guardian dukesha iya nkuru ibivuga.

Ku munsi w’ejo tariki ya 4 Mutarama 2020, hakurikiyeho kunamira uyu musirikare, haba muri Iran, Iraq ndetse na Palestine, hiyongereyeho umutwe w’intagondwa wegamiye kuri Islam, Hezbollah wavuze ko ugiye kubyivangamo.

Iran yatangaje ko izihorera ku munyamerika, aho ava akagera ndetse ifite ahantu 25 izatera hagize icyo havuze kuri Amerika, harimo umurwa wa Israel, Tel Aviv ndetse n’Umuyoboro wa Hormuz, Amerika n’ibindi bihugu nk’Ubwongereza bisanzwe binyuzamo Amavuta n’intwaro zirimo amato y’intambara, Amerika na yo ngo ifite ahantu 52 izarasa byihuse Iran nigira ikosa na rimwe ikora. Gusa Amerika igaragaza ko yiteguye urugamba, kuko yamaze kohereza ingabo zirenga 3000 mu karere Iran iherereyemo, ziyongera ku zirenga 700 zari zoherejwe mbere.

Perezida Trump yavuze ko Gen. Soleimani yagize uruhare mu iyicwa n’ikomereka ry’Abanyamerika benshi, bikaba byabaye byiza yishwe atarashyira mu ngiro umugambi w’ibitero yateguraga ku banyamerika. Tariki 29 Ukuboza 2019, Ambasade y’Amerika i Baghdad yagabweho igitero n’abigaragambya, baranahatwika, bivugwaho bamaganaga ibitero by’indege Amerika yagabye muri Iraq na Syria.

Ibi byazamuye ku kigero cyo hejuru umubano mubi ibihugu byombi byari bifitanye ku buryo hashobora gututumba intambara ikomeye. Amerika yapfaga na Iran ko yayifatiye ibihano by’ubukungu kubera gukomeza gucura intwaro za kirimbuzi ndetse n’ibibazo bari bafitanye mu muyoboro wa Hormuz uhuza ikigobe cya Perise na Oman, Iran ishinja Amerika kuyivogerera amazi n’ikirere. Mu mezi yatambutse, ingabo za Iran zarashe indege itagira abapilote y’Amerika, bavuga ko ari intasi.

Iki gihe Amerika yari yateguye igitero cyo kwihorera gusa cyasubitswe ku munota wa nyuma, humvikana amakuru avuga ko Amerika yahagaritse imikorere y’imashini za Iran ziyobora ibisasu.

Umuyoboro wa Hormuz usanzwe uteranya Iran n’ibihugu birimo Ubwongereza kuko ingabo zabo zigeze gufata ubwato butwara amavuta bwabwo bwitwa ‘Stena Impero’ zivuga ko bwagiye mu mazi atari ayabwo. Izi ngabo zaburekuye hashize amezi abiri.

Kuri ubu hjari kuvugwa byinshi kuri uku gushyamira aho bamwe bavuga ko Iran idafite ubushobozi bwo guhangana n’Amerika, usibye amagambo gusa.Abandi bo baravuga ko Iran ifite ubushobozi bitewe n’intwaro za kirimbuzi ifite no kuba ari inshuti y’Ibihugu birimo Uburusiya, igihugu gifatwa na bamwe nk’icya mbere mu bifite ibisirikare n’intwaro bihambaye.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/01/2020
  • Hashize 4 years