Ingaruka zo kwikinisha kub’igitsina gore

  • admin
  • 09/06/2016
  • Hashize 8 years
Image

Kwikinisha akenshi usanga bifatwa nk’indwara cyane ko n’impuguke muby’ubuzima zibigaragaza ndetse zikagaragaza ingaruka ndetse n’uburyo iyi ndwara yo kwikinisha ifata abantu aha n’uburyo bashobora kuvura iyi ndwara aha cyane cyane twe tugiye kureba ku ruhande rw’abakobwa n’abagore barwaye iyi ndwara yo kwikinisha, Ese ifata ite? Ndetse ni akahe kamaro igira kubagore bikinisha kandi turavuga n’ingaruka zo kwikinisha.


Ese kwikinisha bibamarira iki?


Ikintu ngo abagore benshi bibandagaho ngo ni ukwishimisha, ikindi ngo bumva bibafasha kwimenya bakamenya ibice byabo bishobora kubafasha kwishima mu gihe babonye uwo bafatanya gutera akabariro, ndetse ngo no kudatakaza igihe bashaka ababafasha rimwe na rimwe ngo ntibanababone cyangwa se bakabumvira ubusa. Gusa ariko n’ubwo aba bagore bakoreweho ubu bushakashatsi bo bumva bibafitiye akamaro, urubuga rwa internet sitefeminin.com rwo ruvuga ko ibi bishobora gutuma umugore yikomeretsa imyanya myibarukiro imwe n’imwe ndetse ngo bitewe n’uruhare bigira mu kwangiza ubwonko ngo bishobora gutuma umugore yumva ntacyo igitsinagabo kikimumariye mu buzima bwe. Ikindi ngo hari ubwo umugore asigara nawe yarihaze atacyita ku biranga ubwiza bw’umugore nk’umusatsi, isura ndetse n’ibindi kuko nyine aba yumva ntawe akeneye ko amwitaho.

Kwikinisha nk’igikorwa kidatera ugikora isoni

Uyu muhanga mu by’ubuzima bwo mu mutwe ndetse n’ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina, ngo mu bushakashatsi bwe yifashishije ibibazo aho mu bagore 3404 ariko bashobora gukorana imibonano mpuzabitsina n’abagabo (heterosexuelles), aho buri wese yasubizaga mu ibanga ibibazo. Aba bagore rero ngo abenshi wasangaga bibanda kukuba ngo imibiri yabo itabatera isoni ugereranyije no kuba bajya gusaba umugabo kubafasha muri iki gikorwa. Topsante dukesha iyi nkuru ivuga ko ngo abagore 68% ari bo biyemereye ko bikinisha kandi ngo babikora kenshi bumva ntacyo bibatwaye, aho ngo abenshi usanga bashobora kwikinisha inshuro nyinshi mu kwezi nka 30%, cyangwa se inshuro imwe mu kwezi, Ikindi kandi ngo ntibakenera ibindi bintu byo kubafasha nka film

Ubushakashatsi bwakozwe n’uwitwa Philippe Brenot mu gihugu cy’u Bubiligi ngo bwasanze abagore bagera kuri 3000 bikinisha akenshi aha usanga atari impamvu z’imibonano mpuzabitsina n’ibindi ; ngo ahubwo ibitekerezo byabo ni byo bifashisha.




Yanditswe na Snappy Akayezu Jean de Dieu/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/06/2016
  • Hashize 8 years