Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina zigera ku miryango yabo bombi “Polisi y’u Rwanda”

  • admin
  • 20/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kicukiro, ku itariki 18 Ugushyingo 2015, yagiranye inama n’abaturage barenga 200 bo mu mirenge ya Kicukiro na Niboyi y’akarere ka Kicukiro, ibigisha ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ingaruka zabyo, uko babyirinda n’uruhare rwabo mu kubirwanya no kubikumira.

Inspector of Police (IP) Hamdun Twizeyimana, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, ni we wigishije abaturage bo mu murenge wa Kicukiro, ikiganiro yagiranye nabo kikaba cyarabereye mu kagari ka Ngoma, naho abo mu wa Niboyi bakaba baragiherewe mu kagari ka Gatare na Assistant Inspector of Police (AIP) Emmanuel Mashami, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu murenge wa Kagarama. IP Twizeyimana yasobanuriye abo mu murenge wa Kicukiro ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rishobora gukorwa n’igitsina gabo kirikorera igitsina gore nk’uko ryakorwa n’igitsina gore kirikorera igitsina gabo, aha akaba yaratanze urugero rw’umugabo cyangwa umugore ukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato uwo bashakanye, no kumubuza uburenganzira ku mutungo bashakanye.

Yababwiye ati:”Ingaruka z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ntizigera gusa ku warikoze n’uwarikorewe ahubwo zigera no ku miryango yabo bombi. Ni yo mpamvu buri wese akwiye kumva ko kurirwanya no kurikumira biri mu nshingano ze.”

AIP Mashami yabwiye abo mu murenge wa Niboyi ko ibiyobyabwenge nk’urumogi biri ku isonga mu biritera ndetse n’ibindi byaha nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, n’urugomo, maze abasaba kutabinywa, kutabicuruza, no kutabitunda, kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru y’ababikora. Yabasabye kuba ijisho ry’umuturanyi birinda igikorwa cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma gikumirwa cyangwa yatuma hafatwa abagikoze ndetse n’abategura kugikora.

Musabyimana David, umwe mu baturage b’umurenge wa Niboyi yagize ati:”Muri iyi nama nasobanukiwe biruseho ubwoko bw’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ibibitera, ndetse n’uruhare rwanjye mu kubirwanya. Igihe cyose nzamenya uwabikoze nzajya mbimenyesha Polisi y’u Rwanda.” Undi witwa Twayigize Marie Jeanne yagize ati:”Niyemeje kuba umufatanyabikorwa wa Polisi y’u Rwanda mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndyirinda kandi nigisha abandi ingaruka zaryo no kubakangurira kugira uruhare mu kurirwanya. Yasabye abari hamwe na we mu nama gukurikiza inama Polisi y’u Rwanda muri aka karere yabagiriye.RNP News

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 20/11/2015
  • Hashize 8 years