Inganda 173 z’inkweto ku isi zandikiye Perezida Trump ngo ahagarike intambara y’ubucuruzi yatangije

Zimwe mu nganda zikomeye zikora inkweto ku isi zirasaba bikomeye Perezida Donald Trump kurangiza intambara y’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Ubushinwa, zigatanga impuruza zivuga ko ibintu bikomeje gutyo byaba bibi kurushaho ku baguzi.

Mu ibaruwa yishyizweho umukono n’amakompanyi 173, harimo na Nike ndetse na Adidas, avuga ko kuzamura imisoro ku bicuruzwa bivuye hanze kugera ku bice 25% bizagira ingaruka mbi nyinshi ku bakozi nk’uko CNBC ducyesha iyi nkuru yabitangaje.

Iyo baruwa igira iti “Kongeraho ibice 25 ku ijana kuri iyo misoro bivuga ko imiryango imwe muri Amerika ishobora kwishyura imisoro hafi ibice 100 ku ijana ku nkweto.Ntibyumvikana“.

Atanga impuruza ko imisoro ikabije iteye impungenge ku hazaza h’amakompanyi.

Izo nganda zikomeza zigira ziti”Igihe kirageze ngo izo ntambara z’ubucuruzi zihagarikwe”.

Hahise icyumweru kirenga Trump azamuye imisoro kuva ku bice 10 kugera kuri 25 ku ijana ku bicuruzwa bituruka mu Bushinwa bifite agaciro ka miliyari 200 z’amadolari y’amerika.

Ni nyuma y’aho ibyo bihugu bibiri binaniriwe kugera ku masezerano y’ubucuruzi hagati yabyo.

Ubushinwa bwahise bwihorera mu gutangaza ko butegura kuzamura imisoro ku bicuruzwa biva muri Amerika bifite agaciro ka miliyari 60 y’amadolari kuva ku itariki ya Mbere y’ukwezi gutaha kwa Kamena uyu mwaka.

Igihe atangaza ko agiye kuzamura iyo misoro mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gicurasi, Trump yabwiye inganda ko ashobora kumanura ibiciro mu kugaruza ibicuruzwa byazo muri Amerika.

Ariko inganda z’inkweto n’abazicuruza bavuga bati “Inkweto zisaba igishoro kinini cyane, n’imyaka myinshi yo gutekereza ibijyanye n’isoko ryazo. Ntibyoroshye ko amakompanyi ahindura inganda zayo kugira ngo ajyane n’izo mpinduka”.

Hari ubwoba ko Ubushinwa bushobora kwihorera

Intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’Ubushinwa igeze kure. Mu cyumweru gishize, ubutegetsi bwa Trump bwashyize kompanyi ikora amatelefone ngendanwa Huawei ku rutonde rw’amashyirahamwe atemerewe gukoresha ubuhanga bwa Amerika nta ruhushya ahawe na leta.

Huawei ivuga ko uwo mwanzuro yari imaze igihe iwiteguye ko anta kibazo uzayitera.

Uwo mwanzuro wakurikiwe n’iyindi yafashwe na kompanyi Google yo muri Amerika, ikaba yarabujije Huawei gukoresha application ya Android muri telefone ngendanwa zayo.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abacuruzi ba Amerika mu Bushinwa,Tim Stratford, avuga ko hari ubwoba ko igihugu cy’Ubushinwa nacyo gishobora kwihorera mu gufatira umwanzuro amakompanyi ya Amerika.

Igihugu cy’Ubushinwa kivuga ko gifite ishyaka ryo gukorana na Amerika kugira ngo bashake umuti w’ukutumvikana kuri hagati y’ibyo bihugu byombi mu by’ubucuruzi.

Cui Tiankai, uhagarariye Ubushinwa muri Amerika, yabwiye televiziyo Fox News ko bwiteguye gukomeza ibiganiro ngo hashakwe umuti w’ibyo bibazo.

Ati”Ubushinwa bwiteguye gukomeza ibiganiro na bagenzi bacu ba Amerika kugira ngo tugere ku gisubizo. Imiryango yacu iracyakinguye”.

Biteganyijwe ko abategetsi ba Amerika n’Ubushinwa bazahurira mu nama y’ibihugu 20 bikize kurusha ibindi kw’isi (G20) mu kwezi kwa Kamena mu gihugu cy’Ubuyapani.

Yanditswe na Habarurema Djamali

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe