Ingabo z’urwanda zoherejwe mu butumwa bw’amahoro Gen Musemakweli azisaba kuzarangwa n’ikinyabupfura

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years
Image

Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Gashyantare,Ingabo z’u Rwanda zasimburanye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centre Afrique. Izagiye none zasabwe gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga. Mu minsi ishize ingabo za Ghana ziri mu butumwa nk’ubu muri Sudan y’Epfo zarezwe ibikorwa by’ubusambanyi kubo zagiye gutabara


Ku isi, ingabo cyangwa imiryango nterankunga n’ifasha abababaye ijya ahari umutekano mucye ubu na mbere hari abaregwa kurenga ku nshingano zabajyanye bakishora mu bikorwa bindi. Iby’ubusambanyi nibyo bikunze kuvugwa. Mu minsi ishize havuzwe cyane iza Ghana muri Sudan y’Epfo

Gusa Ntabwo ingabo z’u Rwanda ziravugwa mu bikorwa nk’ibi aho zoherejwe hose mu butumwa bw’amahoro, zahawe amashimwe menshi kubera ubunyamwuga zagaragaje n’ikinyabupfura.

Abagize Batayo ya gatatu mu ngabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka bamaze igihe bategurirwa ubu butumwa bwa MINUSCA bagiyemo uyu munsi.

Minisiteri y’ingabo yatangaje ko kuwa gatanu ushize Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka Lt Gen Jacques Musemakweli yasuye izi ngabo ziteguraga akazisaba kuzarangwa n’ubunyamwuga no gufatanya mu gusohoza ubutumwa.

MINADEF ivuga ko Lt Gen Musemakweli yibukije izi ngabo zigomba gukomeza guhesha ishema igihugu zuzuza neza icyazijyanye mu buryo bwiza bushoboka.

Ati “ndetse mukarusha abababanjirije kugira ngo isura y’ingabo zirinda amahoro zivuye hano ntiyandure mu ruhando rw’amahanga. Mugomba gukomeza ikinyabupfura n’ubunyamwuga.”

Ibi kandi nibyo basabwe na Maj Gen Alex Kagame umuyobozi wa Diviziyo ya gatatu waherekeje izi ngabo uyu munsi ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali akazibwira ko bazifitiye ikizere. Ati “nimugende mube ishema ry’u Rwanda mukora akazi kanyu neza.”

Uyu munsi Rwandair yajyanye i Bangui ingabo 240 zo muri Batayo ya gatatu igarukana umubare nk’uyu w’abo muri Batayo ya 13 bakiriwe na Maj Gen Mubarak Muganga uyobora Diviziyo ya mbere, akabashimira umurimo bakoze neza aho bavuye.

Gsimburanya ingabo za RDF ziri mu butumwa bwa MINUSCA byatangiye none bizarangira tariki 04 Werurwe 2018 hagiye abasirikare 1 500 basimbura abari bari yo.

Ingabo zivuye mu butumwa zasabwe gukomeza gukora neza mu rugo
Maj-Gen Mubaraka yashimiye ingabo zivuye mu butumwa anazisaba gukomeza gukora neza mu rugo
Abagiye basabwe kurangwa nikinyabupfura nubunyamwuga

Chief editor

  • admin
  • 01/03/2018
  • Hashize 6 years