Ingabo z’Urwanda n’Iza Repubulika iharanira Demukarasi Ya Congo zesuraniye mu kiyaga cya Kivu

  • admin
  • 02/10/2015
  • Hashize 9 years

kuri uyu wa gatanu tariki ya 02 Ukwakira 2015, ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu kiyaga cya Kivu humvikanye imirwano hagati y’abasirikare b’u Rwanda n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umusirikare w’u Rwanda yitaba Imana, ndetse n’umuturage umwe aburirwa irengero bivugwako yashimuswe n’izi ngabo Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Abaturage bo mu murenge wa Kampembe mu karere ka Rusizi, bahamirije aya makuru bavuga ko habayeho kurasana, ubwo abakongomani basagariraga abarobyi bo mu gice cy’ u Rwanda. Kugeza ubu ntituramenya neza umubare wababa bahasize ubuzima ndetse n’inkomere ku mpande zombi.

Aha ku murongo wa telefone n’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Frédéric .Harerimana yatangaje ko iyi mirwano koko yabayeho gusa kuri we yatangaje ko ari nk’impanuka, mu Kivu ariko ntabwo ari ibikorwa byateguwe. Byabaye rero ko abasirikare ba Congo barashe ku basirikare b’u Rwanda bahuriye mu mazi, hakaba hapfuye umusirikare umwe ku ruhande rw’Urwanda

Gusa kurundi ruhande nanone Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig. General Joseph Nzabamwita yahakanye aya makuru avuga ko ntabyabaye ko ari amakuru mashya kuri we.

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/10/2015
  • Hashize 9 years