Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni zahaye Centrafrique imashini ipima COVID-19

  • admin
  • 07/05/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA) zahaye Leta imashini ipima icyorezo cya Koronavirusi (COVID-19) ikomeje gufasha gutahura ubwandu bushya bw’icyo cyorezo kimaze gutahurwa ku bantu 94 muri icyo Gihugu.

Iyo mashini Repubulika ya Centrafrique (CAR) yakiriye ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda miriyoni 187 n’ibihumbi 500 (agana na 200,000 by’amadolari y’Amerika).

Ingabo z’u Rwanda zatanze iyo mashini nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima muri Centrafrique yashimiye Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda (RBC) mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata, cyari kimaze igihe kiyifasha gutanga ibisubizo by’ibipimo byafashwe abakekwaho Koronavirusi (COVID-19).

U Rwanda rwashimiwe gufasha Centrafrique gutahura abakekwaho Koronavirusi

Ubuyobozi bwa MINUSCA bwatangaje ko iyo mashini yashyikirijwe Labratwari y’Igihugu ya Bangui tariki 17 Mata 2020, ikaba yarongereye ubushobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo gutahura abarwayi bashya ba COVID-19.

Umuyobozi wa Laboratwari y’Igihugu ya Bangui Dr. Clotaire Donatien Rafai yagize ati : “Laboratwari yacu ntiyari igifite ubushobozi bwo gufata ibipimo icyorezo kikigera mu Gihugu. Imashini imwe yari isigaye yashoboraga gufata ibipimo byizewe yari imaze igihe idakora. Ni amashimwe cyane dukomora ku mikoranire myiza na MINUSCA, iyi mashini twakiriye iradufasha gupima Koronavirusi mu mizi. Ubwo bufatanye bwanatumye tubasha kubaka amavuriro yujuje ibisabwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) mu gihe kiri munsi y’ibyumweru bibiri.”

Ubufasha bwa Leta y’u Rwanda kuri Centrafrique na none bukubiyemo kuba yarahuguye abakozi bo muri Laboratwari 14 (12 b’abagabo na 2 b’abagore), basanzwe bafite ubumenyi mu bijyanye n’utunyabuzima duto, ku buryo bwo gukoresha iyo mashini, inabagenera bimwe mu bikoresho by’ubwirinzi.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuvuzi muri Batayo y’u Rwanda , Colonel John Paul Bitega, ati: “Dufitiye ikizere giheranije ubufatanye bw’Afurika y’Amajyepfo. Igikoresho gisuzuma COVID-19 twatanze kiraha CAR ubushobozi bwo guhangana n’icyo cyorezo ubwayo. Iyi mashini ifite ubushobozi bwo gutanga ibisubizo by’ibipimo 90 mu masaha make cyane.”

Kuri ubu abakekwaho Koronavirusi Minisiteri y’Ubuzima ibafata ibipimo ikabyohereza muri Laboratwari. Ba baganga bahuguriwe gukora muri Laboratwari boherezwa mu bice bitandukanye gufata ibipimo by’abagaragayeho ibimenyetso bya COVID-19, ku buryo Laboratwari isigaye itanga ibisubizo by’ibipimo bivuye mu gihugu hose, kandi gusuzuma abaturage ni ubuntu.

JPEG - 77.2 kb
Ingabo z’u Rwanda zageneye Centrafrique imashini ipima COVID-19

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukurikirana utunyabuzima duto (Molecular Biology Unit), Christelle Bobossi, akaba ari mu bari ku ruhembe rw’immbere mu gupima abarwayi, yagize ati: “Ni umurimo usaba ubwitonzi, usaba kubanza gusukura udukoresho dushyirwamo ibipimo, kugenzurana ubushishozi amakuru ya buri gipimo no guca intege virusi, hanyuma hagakurikiraho gupima nyir’izina. Ibisubizo by’ibipimo bitangazwa mu masaha 48.”

Yashimangiye ko gupima ari rwo rufunguzo rwo kurinda inshuti, imiryango ndetse n’Igihugu muri rusange.

Kugeza ubu Igihugu cya Centrafrique kimaze kwifatira ibipimo 300 byasuzumiwe muri iyo Laboratwari, aho 6 muri byo byagaragaje ko ba nyira byo bafite COVID-19.

Ubuyobozi bwa Laboratwari y’Igihugu bushimangira ko iyi mashini ishobora no gusuzuma ibindi bipimo birimo iby’indwara ya a “yellow fever, rubella, Ebola and meningitis.” Uretse n’ibyo iyi mashini izanafashishwa mu guhugura abandi baganga.

Bivugwa ko Laboratwari y’Igihugu yiyongereye ku Kigo kitwa “Institut Pasteur” giterwa inkunga n’u Bufaransa, bikaba ari na byo bigo byonyine bifite ubushobozi bwo gupima COVID-19 mu gihugu hose.

Ubuyobozi bwa MINUSCA bwashimye byimazeyo ingabo z’u Rwanda kuri iyo nkunga ikomeye zatanze.


Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 07/05/2020
  • Hashize 4 years