Ingabo z’u Rwanda zemeje ko abantu bitwaje intwaro baturutse mu Burundi, bateye ku birindiro byazo zikicamo benshi zikanabambura ibikoresho bitandukanye

  • admin
  • 27/06/2020
  • Hashize 4 years
Image

Ingabo z’u Rwanda zemeje ko abantu bitwaje intwaro baturutse mu Burundi, bateye ku birindiro byazo mu murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru, zibicamo benshi zinabatesha ibikoresho birimo intwaro, mu gihe abasirikare batatu bakomeretse byoroheje.

Ni igitero cyabye mu ma saa sita z’ijoro zo kuri uyu wa Gatandatu, nk’uko umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango, yabitangaje, ashimangira ko zikomeje gukurikirana abo bitwaje intwaro.

Yakomeje ati “Abitwaje intwaro bateye baturutse mu Burundi ndetse bahunga basubirayo basiga inyuma imirambo yabo ine n’ibindi bikoresho bya gisirikare birimo imbunda n’ibikoresho by’itumanaho. Batatu mu basirikare bacu bakomeretse byoroheje. Turizeza abanyarwanda ko hazagira igikorwa ku babigizemo uruhare.”

Lt Col Munyangango yongeyeho ko abagabye icyo gitero bari bafite umugambi wo kugirira nabi abantu batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Yanze, ucungirwa hafi n’abasirikare ba RDF bafite ibirindiro hafi aho, ukaba uherereye mu kilometero kimwe uvuye ku mupaka w’u Burundi.

Byongere, RDF yatangaje ko “Abagabye icyo gitero ngo bari baturutse ndetse baza no gusubira mu birindiro by’Ingabo z’u Burundi mu Gihisi muri Komini Bukinanyana, mu Ntara ya Cibitoke.”

Mu karere ka Nyaruguru cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe, kuva mu myaka ishize hakunze kugabwa ibitero n’abantu bitwaje intwaro, Ingabo z’u Rwanda zabasubiza inyuma bagahita bahungira mu Burundi.

Rumwe mu ngero za vuba ni ubwo mu ijoro ryo ku wa 1 Nyakanga 2018 ahagana 23:30’, abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyabimata. Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage.


Icyo gihe Polisi y’u Rwanda yagize iti “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.”

Icyo gihe inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano bakoranye inama n’abaturage barabahumuriza, ari nabyo biteganyijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.

Ni igitero kibaye nyuma y’iminsi mike mu Burundi hatowe ubuyobozi bushya burangajwe imbere na Gen Ndayishimiye Evariste, bukaba buhanzwe amaso harebwa niba buzazana impinduka ku bushotoranyi ku Rwanda bumaze igihe.

Iki gitero kandi kibaye nyuma y’amasaha make mu Burundi bashyinguye Pierre Nkurunziza wahoze ari Perezida w’icyo gihugu, witabye Imana ku wa 8 Kamena azize uguhagarara k’umutima, nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje












MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 27/06/2020
  • Hashize 4 years