Ingabo z’u Rwanda zavuye abaturage muri Tanzania

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2022
  • Hashize 2 years
Image

Itsinda ry’abasirikare b’abaganga 15 babarizwa mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) na bagenzi babo baturutse mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), muri gahunda y’icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’inzego za gisirikare mu Karere cyabereye muri Tanzania. Barimo gutanga ubuvuzi  guhera ku wa 29 kugeza ku ya 31 Kanama 2022. 

Mu minsi ibiri ishize , abaganga ba RDF bayobowe na Lt Col Vincent Mugisha ukuriye Ishami rishinzwe umubano wa Polisi n’igisirikare, hamwe n’abofisiye b’abaganga bo mu Ngabo za Tanzania (TPDF) bavuye abaturage 625 ku Bitaro bya Bagamoyo biherereye mu bilometero 60 mu Majyaruguru ya Dar es Salaam.

Batanze serivisi z’ubuvuzi bw’uruhu, ubuvuzi bw’indwara z’imbere mu mubiri, kubaga abarwayi, ubuvuzi bw’amaso, n’ubuvuzi bw’amenyo.

Kuri uyu wa Kabiri, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania Maj Gen Charles Karamba yasuye itsinda ry’abasirikare ba RDF bari gutanga serivisi muri icyo cyumweru cyahariwe ibikorwa bya CMOC.

Nyuma yo gusura amashami atandukanye, yashimye umurimo uhebuje urimo gukorwa n’inzego z’umutekano zifatanyije mu kuvura abasivili.

Mu gutangiza ibyo bikorwa by’ubuvuzi ku wa 29 Kanama 2022, Umugaba w’Ingabo za Tanzania zirwanira mu Kirere Maj Gen Shabani Mani, yashimiye ko iki cyumweru ku gamije gushimangira umubano mwiza urangwa hagati y’abaturage n’Inzego z’umutekano za EAC.

Iki ni icyiciro cya kane cya CMIC gihuje abaganga b’abasirikare baturutse mu Burundi, Kenya, Rwanda, South Sudan, Tanzania na Uganda.

Ibi bikorwa nk’ibi byakorewe mu Rwanda mu 2019, muri Uganda 2018 no muri Kenya mu 2021.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 31/08/2022
  • Hashize 2 years