Ingabo z’u Rwanda zasoje imyitozo ya “Ushilikiano Imara” (amafoto)

  • admin
  • 23/11/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri Ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’Umurimo muri Kenya, Madamu Phyllis Kandie ni we wasoje kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, imyitozo ya gisirikare yiswe “USHIRIKIANO IMARA” yaberaga mu karere ka Kwale i Mombasa muri Kenya. Muri uwo muhango Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yari ahagarariwe na Maj Gen Jacques Musemakweli, Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka.

Mu ijambo rye Minisitiri Phyllis Kandie yashimangiye akamaro ko gukomeza kwitoreza hamwe nk’ingabo zigize aka karere hagamijwe guhangana n’ibibazo by’umutekano. Ati “ Icyo twifuza ni uko iyi myitozo ikomeza kuzamura ubushobozi bw’ ingabo n’abafatanyabikorwa mu guhangana n’ingorane z’umutekano zavuka haba mu karere kacu cyangwa se n’ahandi ”

Yavuze ko iyi myitozo yageze ku ntego yari igamije yo guha ubumenyi abayitabiriye bwo gutegura no gukora ibikorwa byo kubungabunga amahoro, kurwanya iterabwoba, kurwanya abashimusi mu nyanja hamwe no kurwanya ibiza. Ati “Abitabiriye iyi myitozo ubu bafite ubushobozi bwo gutegura no gukora neza ibyo bikorwa byo kubungabunga umutekano”

Mu izina ry’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Umwungirije Charles Njoroge ushinzwe iby’ihuzwa rya politiki yashimangiye ko aya mahugurwa akorwa mu rwego rw’Amasezerano y’Ubufatanye mu bya gisirikare y’Ibihugu bya EAC kandi ko agamije gushimangira ubufatanye no gutegura ingabo gufatanya mu gutegura no gukorera hamwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro. Yashimye ibikorwa abitabiriye iyi myitozo bakoreye abaturage mu gace ka Kwale aho yabereye aho basannye amashuri ku Kigo cy’Amashuri Abanza ahitwa Ningawa ndetse bagakora n’ibikorwa byo kuvura n’aho basannye imiyoboro y’amazi ku Ishuri rikuru ry’abakobwa, Kwale.

Nyuma y’uyu muhango, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Jacques Musemakweli yabonanye n’Umutwe ugizwe n’Ingabo z’u Rwanda, Polise hamwe n’abasivile waserukiye u Rwanda muri iyi myitozo, aho bashyize ibirindiro ahitwa Madibwani. Bose hamwe uko ari 375 bagiye bayobowe na Brig Gen Aloys Muganga. Yabashimiye akazi keza bakoze muri iyi myitozo abasaba gukomeza kuba intangarugero mu bikorwa byabo.

Iyi myitozo yasojwe yari yahuje abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 2000 baturutse mu Burundi, Kenya, Rwanda, Tanzania na Uganda. Mu Rwanda imyitozo nk’iyi ya “Ushirikiano imara” yahabaye muri 2011 hamwe na 2012 ibera ku Bigo by’amashuri ya gisirikare i Musanze hamwe n’i Gako.










Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.rw

  • admin
  • 23/11/2016
  • Hashize 8 years