Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zikwiriye guhabwa ubushobozi bwo gukoresha ingufu -Gen. Patrick Nyamvumba
- 15/12/2016
- Hashize 8 years
Gen. Nyamvumba Patrick mu kiganiro ku Masezerano y’i Kigali
Gen. Patrick Nyamvumba asanga ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zidashobora kurinda abaturage neza mu gihe zitaremererwa kuba zarasana n’abanzi igihe bibaye ngombwa.
Ibi yabivugiye mu nama yabereye mu Kigo giharanira amahoro cya USA kiri mu mujyi wa Washington mu nama yiga ku “Masezerano y’i Kigali” n’uburyo akeneye gushyirwa mu bikorwa vuba na bwa ngu kubera intambara z’urudaca ziri ku Isi muri iki gihe .
Ayo masezerano yashyizweho umukono muri Gicurasi umwaka ushize mu mujyi wa Kigali, n’ibihugu 30 bitanga ingabo zo kubungabunga amahoro nyinshi kurusha ibindi ku Isi, abayobozi ba Loni n’impuguke.
Agamije kwemerera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro gukoresha imbaraga igihe biri ngombwa, zigamije kurinda abaturage bo mu turere n’imijyi byibasiwe n’intambara.
Gen. Nyamvumba, wahoze ayoboye ingabo za Loni zari mu butumwa muri Darfur yagize ati “Ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro zikwiriye guhabwa ubushobozi bwo gukoresha ingufu ahakanewe kugira ngo zirinde abaturage bari mu kaga. Amabwiriza ya hato na hato ni imbogamizi ku bikorwa byo kubungabunga amahoro.”
Ubwo yari muri Darfur, Gen. Nyamvumba imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Leta ya Sudani yagiye itera inkambi z’abaturage ndetse rimwe na rimwe ikica n’ingabo za Loni.
Muri 1994, Gen. Nyamvumba yari mu ngabo za RPF zahagaritse jenoside kandi iza Loni zarananiwe zikava mu gihugu aho zasize imbaga y’inzirakarengane zicwa n’Interahamwe.
Mu nama ya Loni ku Bikorwa byo kugarura Amahoro yabaye muri Nzeli 2015, Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda ruzatanga umusanzu w’izindi ngabo 1600, indege za kajugujugu ebyiri, ibitaro byo mu cyiciro cya kabiri n’abapolisi b’igitsina gore.
Abo basirikare baziyongera ku bandi bapolisi n’abasirikare babarirwa muri 6600 bari mu butumwa muri Centrafrique, Sudani, Haiti na Sudani y’Epfo.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw