Ingabo z’Abafaransa zari ziri mu Rwanda zigiye gukorerwa iperereza

  • admin
  • 02/12/2015
  • Hashize 9 years

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu irasaba ko ingabo z’Abafaransa zari mu Rwanda mu 1994 zakorwaho iperereza ryimbitse ku ruhare zikekwaho kugira muri Jenoside.

Ibi bishingiye ahanini ku iperereza ryatangiye muri 2005 ku ngabo z’Abafaransa zari muri ‘Opération Turquoise’, ariko kugeza ubu ibyarivuyemo bikaba bikomeje kugirwa ubwiru n’ubwo hari bimwe biherutse kubanyura mu rihumye bigashyirwa ahabona. Ingabo z’Abafaransa zari zarezwe n’imiryango y’abarokotse ubwicanyi bwo mu Bisesero bazishinja kubageraho tariki 27 Kamena 1994 zasanga ibintu bimeze nabi zikabizeza kubarengera, ariko zikigendera zikagaruka tariki 30 Kamena 1994 Interahamwe zimaze kumara benshi muri bo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), bivuga ko u Bufaransa bwari inshuti ikomeye y’u Rwanda muri icyo gihe buherutse no kwanga kwitabira umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 20 nyuma y’aho bongeye kwibutswa ko hari uruhare bashobora kuba bafite mu bwicanyi bw’iki gihe. Iyi miryango ivuga ko hari amadosiye yashyizwe ahabona agaragaza ingabo z’Abafaransa mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 1994 zitererana Abatutsi bari bihishe mu misozi ya Bisesero mu Burengerazuba bw’u Rwanda maze bakicwa.

Ikimenyetso iyi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ari simusiga ni uko ngo hari ubutumwa bwa fax bwagaragaye bw’icyo gihe buvuguruza ibyigeze kuvugwa na bamwe mu bakuru b’ingabo ubwo bavugaga ko batigeze bamenyeshwa ko hari itsinda ry’Abatutsi bashobora kwicwa ahantu runaka hegereye aho bari bari. Ubu butumwa bwoherejwe n’undi musirikare ni igice kimwe cy’amadosiye aherutse gucika abayafite, aho avuguruza ko uyu musirikare yaba yaratabaje avuga ko Abatutsi 2000 bari mu kaga mu ishyamba basaba kurindwa n’ingabo z’Abafaransa.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’impuzamashyirahamwe y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu mu Bufaransa (Survie) riragira riti “Bamwe mu bagize umutwe wihariye w’ingabo z’Abafaransa bari bafite ubutumwa bwo guhagarika ubwicanyi bari baherereye mu birometero bitanu uvuye aho ubwicanyi bwakorewe kandi bafite amakuru yose, bafite ibikoresho by’itumanaho n’ibindi bikenerwa mu gutabara ubuzima mu gihe kihuse ariko ibyo ntibyakozwe.” Iyi miryango ikomeza isaba ubutabera bw’u Bufaransa ko bwatagiye iperereza mu myaka 10 ishize, bwakwita ku busabe bwabo kandi bagashyiraho igitutu kugira ngo hamenyekane uruhare rw’ingabo z’u Bufaransa muri ubu bwicanye ndetse n’ababyihishe inyuma.

Reuters ivuga ko yagerageje kuvugana na Minisiteri y’Ingabo mu Bufaransa kuri ibi birego, ariko ngo nta gisubizo umunyamakuru yahawe.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 02/12/2015
  • Hashize 9 years