Ingabo za RDC ziyemeje kuryamira amajanja ngo ziburizemo imigambi mibisha ya Kayumba na FDLR

  • admin
  • 29/01/2019
  • Hashize 5 years

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Crispin Atama Tabe mu butumwa yagejeje ku ngabo z’iki gihugu, yazibwiye ko hari umugambi uhuriweho n’inyeshyamba za FDLR na Kayumba Nyamwasa wo gutera u Rwanda baturutse ku butaka bwa Congo ariko abasaba guhora maso ngo baburizemo icyo gikorwa.

Ibi Minisitiri Atama yabitangaje ku wa 18 Mutarama 2019, ndetse binashimangirwa n’intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, Leila Zerrougui, aho bashimangira ko uwo mugambi izi nyeshyamba zifite igomba gutangirira ku butaka bwa Congo, bakagaba ibitero mu Rwanda.

Nk’uko ActualiteCD ducyesha iyi nkuru ibitangaza, ngo izi nyeshyamba ziteganya kuzagaba ibitero ziturutse muri Kivu y’Amajyepfo, ibitero ngo bikazaba biyobowe na Kayumba Nyamwasa wahoze afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Rwanda.

Minisitiri Atama avuga ko abarwanyi ba FDLR bagenda bava hirya no hino mu bice bari baherereyemo muri Congo, bagana mu gace ka Masisi kugira ngo bishyire hamwe,maze aherako asaba abasirikare ba FARDC na Monusco gufatanya bakaburizamo uwo mugambi.

Minisitiri Atama yagize ati “Amakuru atugeraho ni ay’uko FDLR irimo kwimura ibyayo igana i Mwesi muri Teritwari ya Masisi iri muri Kivu y’Amajyaruguru zikerekeza mu y’Epfo zibisabwe na Gen Kayumba Nyamwasa kugira ngo bategure igitero cy’intambara ku Rwanda baturutse ku butaka bwa Congo”.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko RDC itakemerera umutwe n’umwe guhungabanya umutekano w’igihugu baturanye dore ko umubano wa RDC n’amahanga wifashe neza.

Atama “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibanye neza n’amahanga, ntabwo izemerera umutwe uwo ari wo wese w’inyeshyamba kuba wagaba ibitero kuri Leta duturanye, ndahamagarira ingabo za Monusco ndetse na FARDC kuburizamo uwo mushinga w’iterabwoba ushobora guhungabanya akarere kose muri rusange”.

Ibi bibaye nyuma y’ifatwa rya La Forge Fils Bazehe, wari umuvugizi wa FDLR ndetse n’uwari ashinzwe iperereza ryabaye umwaka ushize mu Kuboza, bigatangazwa ko bari bavuye muri Uganda guhura n’abandi bayobozi.

Aba bagabo bombi kandi Repubulika iharanira demokarasi ya Congo ikaba yaramaze kubageza mu Rwanda ngo bacirwe imanza ku byaha bacyekwaho birimo n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 basize bakoze.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 29/01/2019
  • Hashize 5 years