Ingabo za Kenya zigamije kwiga ibanga rya RDF ryo gucunga umutekano.
- 09/12/2015
- Hashize 9 years
Abasirikare bakuru 14 bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Kenya (Kenya National Defence College-NDC) bari mu rugendoshuri rw’icyumweru mu Rwanda kurwigiraho byinshi mu by’umutekano.
Urubuga rwa Minsiteri y’Ingabo dukesha aya makuru, ruvuga ko izi ngabo za Kenya zigamije kwiga ibanga rya RDF ryo gucunga neza umutekano, ububanyi n’amahanga n’abaturage ngo bityo byigishe byinshi mu karere. Nyuma yo gusobanurirwa ibikorwa bitandukanye by’Ingabo z’u Rwanda n’Umugaba Mukuru wa RDF, General Patrick Nyamvumba, Lt Gen JN Waweru ukuriye iri shuri yagize ati “Urugendoshuri rwacu hano rugamije kwihera ijisho ibyo twize ku Rwanda, kugira ngo ubwacu tunabyigerereho aho kubisoma gusa mu bitabo.”
Lt Gen JN Waweru akomeza avuga ko biteze kumenya cyane politike yakoreshejwe mu gufasha u Rwanda mu kwigobotora ibibazo bya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Agira ati “U Rwanda ruri kwiyubaka nyuma ya Jenoside, ari byo bituma twifuza kumenya politike zakoreshejwe ngo abantu babe babanye mu mahoro bigeza aha.” Uyu musirikare kandi avuga ko umubano mwiza uranga u Rwanda na Kenya bashobora kuwubyaza umusaruro kuko ari wo watumye bahitamo kuza kwigira ku Rwanda. Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Joseph Nzabamwita avuga ko ubunyamwuga bwa RDF ndetse no kwishakamo ibisubizo kwayo binyuze mu bikorwa byayo nka Zigama CSS ari bimwe mu bituma amashuri ya gisirikare yo mu karere ayigiraho. Yagize ati “Biduha ingufu zirushijeho iyo tubona dukorera inyungu z’Abanyarwanda ndetse n’izindi ngabo zo mu karere zikadushima.”
Mu rugendo rwabo mu Rwanda, aba basirikare ba Kenya baza amashuri ya gisirikare mu Rwanda ndetse n’ibigo bishamikiye ku ngabo nka Zigama CSS, MMI na Horizon Ltd, nyuma banasure inzego za leta zirimo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, iy’ubucuruzi, iy’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba iy’ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibindi bigo nka RDB, umushinga wa Kivu Watt hamwe n’imirasire y’izuba mu karere ka Rwamagana.
Yanditswe na Ubwanditsi Muhabura.rw