Ingabo za Kenya zasuye urwibutso rwa Gisozi zihava ziyemeje gukumira Jenoside
- 08/12/2015
- Hashize 9 years
Lt Gen JN Waweru uyoboye itsinda ry’abanyeshuri bo mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Kenya yatangaje ko gusura urwibutso rwa Jenoside mu Rwanda, ari bimwe mu bigiye kubafasha guhozaho mu kwibuka ibyabaye, ndetse no guharanira gukumira Jenoside kugira ngo itazongera kubaho ukundi.
Intumwa ya KDC, (Kenya Defence College) yabivugiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mu karere ka Gasabo ubwo we hamwe n’itsinda ayoboye bari bamaze gusura urwo rwibutso. Ni mu ruzinduko bazamaramo icyumweru basura inzego zitandukanye zirimo, CSS, za Minisiteri, Inteko ishinga amategeko, Minisiteri y’Ingabo, agace k’inganda n’ahandi.
Lt Gen JN Waweru, yavuze ko gusura urwibutso rwa Gisozi bituma abantu batirara mu gukumira imvururu izo ari zo zose zavuka. Ati “Iyo witegereje imvururu zakurikiye amatora zabaye muri Kenya mu myaka ya 2007/2008, hari hasigaye imbarutso ntoya cyane kugira ngo bimere cyangwa birenge ibyabaye hano mu Rwanda; ariko ntibivuze ko n’ikindi gihe bidashobora kuba.”
Yasabye Abanyarwanda kutirara kuko ngo uretse no mu Rwanda n’ahandi bagomba guharanira gukumira icyakongera gusubiza abantu mu mateka mabi. Madamu HK Omurwa ushinzwe urwego rw’ubutasi muri Kenya, akaba ari umunyeshuri muri Kenya National Defense College, yavuze ko bitewe n’uburyo abantu bibagirwa vuba, bisaba guhora umuntu abereka ko hari amateka mabi aterwa no kwirara.
Abagize Ishuri rya Gisirikare muri Kenya bavuga ko baje kwiga iterambere u Rwanda rwagezeho, kuko ngo iby’iwabo gusa bidahagije kumva ko hari icyo bakwigezaho bonyine.
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw