Ingabo za Haftar ziri gukoresha ingufu nyinshi ngo zihirike ubutegetsi bw’i Tripoli

  • admin
  • 10/04/2019
  • Hashize 5 years

Mbere y’uko urugamba rutangira, Gen Khalifa Belqasim Haftar yicaranye n’intumwa z’u Bufaransa, u Butaliyani n;u Bwongereza zimusaba ko yareka gushoza urugamba ahubwo akitabira gushyira imbere ibiganiro bya Politiki kandi ngo yari buzavemo umunyapolitiki mwiza muri guverinoma ihuriwe n’iNi mpande zihanganye.

Haftar ariko bisa n’aho ibyo bamubwiraga yabihaye agaciro gake kuko yabasubije ko yiteguye kuganira nabo muri Guverinoma ya Tripoli ariko nibazana amananiza uko yaba ateye kose azahita atangiza intambara igamije guhirika ubutegetsi.

Taliki 04, Mata, 2019, hashize ibyumweru bibiri gusa, yahise ategeka ingabo ze yise Libyan National Army gutangiza intambara.

Iriya ntambara yatangiye mu gihe umunyamabanga mukuru wa UN Antonio Guterres yari mu Tripoli mu ruzinduko rw’akazi rugamije kureba uko impande zombi zakwiyunga.

Ibitero by’ingabo za Haftar ngo bikomeje guhangayikisha ibihugu bitatu byagize uruhare mu guhirika no kwica nyakwigendera Muhamar Kaddafi wayobora Libya.

Kaddafi yishwe muri 2011.

Ingabo za Haftar kandi ziri gukoresha ingufu nyinshi ngo zibe zihiritse ubutegetsi bw’i Tripoli.

Uyu muvuduko uri gutangaza benshi harimo Misiri yahoze imufasha ikeka ko azayifasha mu gukoma imbere abarwanyi b’abahezanguni b’Abisilamu bakorera mu gace k’Africa y’Amajyaruguru.

Umwe mu ba diplomats wo mu Bufaransa yavuga ko uko bigaragara u Bufaransa butigeze bumenya umugambi wa Haftar wo kugaba ibitero biremereye kuri Tripoli.

Gen Haftar kandi ngo yanze gukurikiza inama yahawe n’abandi ba diplomats barimo abo muri UN zimubuza gutangiza urugamba. Ngo bahuye nawe kenshi mu birindiro bye biri hafi ya Benghazi.

Mu biganiro bagiranaga yaberekaga ko asa n’uwiteguye kumva ibyo bamusaba ariko mu by’ukuri ategura intambara ikomeye.

Umwe muribo yagize ati: “ Twamaze imyaka ibiri tuganira na Jenerali Haftar. Niba ibiganiro bigamije ubumwe nta kintu gifatika biri kugeraho ubwo twataye umwanya w’ubusa.”

Haftar avuga ko ikimushishikaje ari ugufata igihugu agasubiza ibintu mu buryo. Muri 2014 ubwo yatangizaga urugamba bwa mbere yifotoje ahagaze hejuru y’ikari ya Libya ari kuvuga ko agiye kuyigarurira yose, agakuraho ubutegetsi bukorera mu kaduruvayo.

Icyo gihe ibihugu byo mu Burayi byari bifite za Ambasade byarazifunze, abakozi bazo barataha. Bagarutse muri 2016.

Nyuma y’uko biriya bihugu biviriye muri Libya(2014-2016) ibihugu by’Abarabu nka Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Misiri byahise bibona urwaho rwo gutangira gutoza abarwanyi ba Haftar no kubaha intwaro zihagije.

Ingabo za Haftar zahawe indege zikomeye za Leta zunzwe ubumwe z’Abarabu ndetse zimwubakira ikibuga cyazo ahitwa Al Khadim.

Ibi byatumye ingabo zo mu kirere za Haftar zigira ingufu nyinshi n’ubwo izirwanira ku butaka zatakaje imbaraga mu rugero runaka. Izi mbaraga nke z’ingabo zirwanira ku butaka zagaragaye muri Gicurasi, 2014 ubwo yagabaga ibitero ku nyeshyamba zarwaniraga Benghazi, igitero yise ‘Operation Dignity.’

Icyo gihe Abafaransa babonye ko ananiwe kwirukana bariya barwanyi bahise bamuha ‘umusada’ abasha kuhabatsimbura.

Ubufaransa bufite ibigega bya Petelori mu burasirazuba bwa Libya kandi busanzwe bubanye neza na Misiri na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Haftar muri iki gihe ashyigikiwe n’ibihugu byinshi by’Abarabu bikikije Libya kandi u Bufaransa bwamwamamaje mu mahanga nk’umuntu umwe rukumbi wagarura gahunda mu gihugu.

Muri 2017 Emmanuel Macron yakiririye Gen Haftar mu nkengero za Paris baganira ku cyakorwa ngo imirwano ihoshe. Ibi byazamuye izina rya Haftar mu ruhando rw’amahanga.

Nubwo amahanga avuga ko ahangayikishijwe n’intambara, akavuga ko byaba byiza ihagaze, ku rundi ruhande ntacyo akora ko ace intege ingabo za Gen Haftar.

Haftar ni umurwanyi kuva mu myaka ya za 1960 , afite imyaka 75 yari mu ngabo zashyizeho Mohammar Kaddafi muri 1969. Nyuma ariko baje gushwana kubera ibyo batumvikanye byerekeye intambara Libya yarwanye na Chad muri 1980.

Nyuma yaje gufatirwa ku rugamba n’ingabo za Chad ziramufunga ariko aza gucikishwa na CIA. Yamaze imyaka hafi 20 aba muri USA muri Leta ya Virginia.

Muri 2011 yagarutse muri Libya gukuraho Kaddafi ariko nyuma y’imyaka itatu yahise atangiza urwe rugamba rugamije gushyiraho ubutegetsi yita ko buzazana amahoro arambye muri Libya.

Ubwo yatangizaga intambara muri 2013 ishyira 2014 Gen Haftar yari afite abasirikare 200 n’indege z’intambara 13.

Nyuma ariko yahise abona abantu benshi baza mu ngabo ze bakora umutwe wa kabuhariwe bise ‘umurabyo’ ndetse haza n’abandi baturage bo mu moko atandukanye y’abanya Libya.

Uyu mugabo kandi mu ngabo ze harimo n’abahungu be bafite indi mitwe bayoboye kandi ikomeye.

Umutwe w’ingabo witwa Saiqa ufite abarwanyi 3.500. Kuba arwana n’abarwanyi bake kandi batari kuri gahunda bituma agira ingufu nyinshi. Abenshi mu bamurwanya ni abacanshuro.

Nyuma yo gufata Benghazi, Gen Haftar yakurikijeho uburasirazuba bwose bwa Libya, ubu akaba akomereje urugamba mu Majyepfo.

Nyuma yo kwigarurira n’Amajyepfo ubu yerekeje mu murwa mukuru, Tripoli.

Hari ibinyamakuru bivuga ko ashobora gufata Tripoli mu masaha 48 ariko ngo biragoye kuko ubu urugamba ruri kubera mu nkengero zayo

Gusa uko byagenda kose agomba gutsinda iriya ntambara kuko aho ayigejeje bigaragara ko atatsimburwa ngo asubizwe inyuma

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 10/04/2019
  • Hashize 5 years