Ingabo za FARDC zifitanye ubucuti budasanzwe na FDLR irwanya ubutegetsi bw’U Rwanda

  • admin
  • 16/08/2017
  • Hashize 7 years

Impuguke z’Umuryango w’Abibumbye zahishuye ko hari imikoranire n’ubucuti bw’akadasohoka hagati y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe w’abarwanyi ba FDLR bashinjwa gusiga bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Raporo y’izi mpuguke yashyizwe ahagaragara ku Cyumweru, ariko igomba kumurikirwa Akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Kabiri.

Iyi raporo ivuga ko ingabo za FARDC zifitanye ubucuti budasanzwe na FDLR ndetse n’abawiyomoyeho bagashinga ihuriro ryitwa CNRD – Ubwiyunge. Batanga ubuhamya bw’ubwo bucuti bagendeye ku byabaye mu Ukwakira 2016 mu gace ka Katsiru ubwo abasirikare batatu ba FARDC bababwiraga ko bafatanyije na CNRD.

Igira iti “FARDC isa nk’ifata iya mbere mu kurwanya FDLR ariko igakomeza no kuyitsimbararaho.”

Jeune Afrique yanditse ko izi nzobere zivuga ko amakuru atangwa n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye na zimwe mu nzego za gisirikare, ahamya ko FARDC yanakomeje kwegera ibirindiro bya FDLR.

Impuguke za Loni zinavuga ku mayobera y’uburyo FDLR itunga ibitwaro binini kuko nko muri Kanama 2016, FARDC yayambuye misile zo mu bwoko bwaSAM-16 Gimlet ou 9K310 Igla-1. Izi misile zafatiwe i Mibirubiru muri Kivu y’Amajyaruguru, zifite imiterere imeze kimwe n’izakorewe mu yahoze ari URSS yakozwe mu 1987.

Izi mpuguke zavuze ko FDLR yari ifite iki gisasu guhera mu 1998 ikitwa ingabo zirwanira kubohoza u Rwanda iza kucyamburwa mu mirwano yabereye ku musozi wa Goma. Aya makuru yemejwe n’abasirikare batatu bo muri FARDC n’abahoze bayoboye FDLR.

Muhabura.rw

  • admin
  • 16/08/2017
  • Hashize 7 years