Ingabo za EAC zihora ziteguye gutabara aho rukomeye zatangiye guhugurwa

  • admin
  • 30/10/2018
  • Hashize 5 years
Image

Abasirikari 21 bo mu rwego rwa offisiye bagize ingabo za Afurika y’Iburasirazuba (EAC) uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF), batangiye amasomo azabafasha guhosha amakimbirane.

Aya mahugurwa ari kubera mu Kigo cya Rwanda Peace Academy (RPA), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, yatangiye kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukwakira 2018.

Col Jill Rutaremara, umuyobozi wa RPA, yasobanuye ko abo basirikare bagiye kumara ibyumweru bitatu bongererwa ubumenyi mu buryo bwo kunoza za raporo, gusesengura no gukora ubushakashatsi.

Ngo ibyo bizabafasha kumenya uko bahosha amakimbirane hagati y’impande zihanganye haba leta y’igihugu runaka cyangwa abayivumbuyeho.

Yavuze kandi ko hazanatangwa amasomo akubiye mu byiciro bitatu, bizakorwa hifashishijwe tekiniki za gisirikari n’imyitozo isanishwa nk’aho bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Maj Gen. Charles Rudakubana yavuze ko uyu ari umwanya wo gutegura abayitabiriye, kugira ngo bongere ubushobozi mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye.

Yasabye abayitabiriye gushingira ku masomo n’imyitozo itandukanye bazahabwa, bikazabashoboza kongera imyitwarire myiza no kunoza imikorere mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.

Yagize ati “Aya mahugurwa ni ingezi kuri mwe, kuko muzayaboneramo ubumenyi n’ubushobozi biri ku rwego rwo hejuru bizabafasha kunoza imikorere ikwiye kuranga aba ofisiye, mu birebana no kugenzura no gutanga ubujyanama n’igikwiye gukorwa hagamijwe gufasha abashyamiranye mu gihe muri mu butumwa bwo kubungabunga Amahoro.”

Amahugurwa ahuje abasirikare bahugurwa kuri ubwo bumenya, abaye ku nshuro ya gatatu. RPA iyakiriye ku nshuro ya mbere, kuko Aheruka yabereye muri Kinya, andi abera muri Ethipia.

Aba-ofisiye bayitabiriye ni abaturutse mu bihugu bya Ibirwa bya Comores, Somaliya, Kenya, u Rwanda na Uganda.

JPEG - 277.6 kb
Abasirikari 21 bo mu rwego rwa offisiye bagize ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF), batangiye amasomo azabafasha guhosha amakimbirane


JPEG - 239.8 kb
Abasirikari 21 bo mu rwego rwa offisiye bagize ingabo za Afurika y’Iburasirazuba uhora witeguye gutabara aho rukomeye (EASF), batangiye amasomo azabafasha guhosha amakimbirane

Niyomugabo Albert Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2018
  • Hashize 5 years