Ingabire Victoire yavumbuwe arimo gushaka abasore bajya mu mutwe w’iterabwoba

  • admin
  • 12/05/2019
  • Hashize 5 years
Image

Ingabire Victoire warekuwe mu mezi umunani ashize ku mbabazi z’Umukuru w’Igihugu, yagaragaye ari mu bikorwa byo gushaka abo yifashisha mu guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ku wa gatandatu tariki 11 Gicurasi 2019, Ingabire yerekeje mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Kigina, mu Kagari ka Ruhanga, mu Mudugudu wa NyakarambiII muri Motel yitwa Sun City mu nama byitwaga ko ari iy’ishyaka FDU-Inkingi, yitabirwa n’abantu 22.

Mbere y’uko Ingabire ahagera, uwitwa Ndatinya yari yatumiye abaturage mu mahugurwa, abizeza ko baza guhabwa insimburamubyizi.

Abaturage baritabiriye, bahabwa n’icyo kunywa, nyuma y’akanya gato, Ingabire aba arahageze, yibwira abari bateraniye aho, abagezaho na gahunda y’umunsi.

Umwe mu bitabiriye yavuze ko Ingabire yababwiye ko ashaka abo ashyira mu ishyaka rye, abasaba kurijyamo ndetse na bo bakagira uruhare mu kurizanamo abandi, ariko ababuza kuzanamo ‘Abatutsi’ kuko Ingabire ngo atabakunda.

Ingabire ngo yabasabye kwibanda ku Bahutu bahoze ari abarwanyi.

Uwatanze aya makuru yavuze ko akimara kumva ko imigambi yari ibateranyirije aho atari myiza, yahisemo kuhava aragenda.

Umwe mu bandi batanze amakuru, acyumva uwo mugambi, yahise abimenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze, barahagera, basanga iyo nama ikirimo kuba.

Undi wari uri muri iyo nama avuga ko yabajije Ingabire impamvu bagomba kuzana Abayoboke b’Abahutu gusa, Ingabire asubiza ko Abatutsi babayeho neza.

Uwari umubajije icyo kibazo yongeye kubwira Ingabire ko nta mpamvu yo kuvangura Abanyarwanda, abwira Ingabire ko adashobora gukomezanya na bo.

Uwari uhibereye kandi yatangaje ko Ingabire ngo yashakaga cyane cyane urubyiruko rudafite akazi ariko rw’Abahutu.

Ingabire ngo yashakaga no gutwara imyirondoro y’abo bantu ashaka kwinjiza muri ibyo bikorwa.

Mu bandi bitabiriye iyo nama barimo ufite imyaka 18 y’amavuko wabonye ubutumwa bumusaba kwitabira iyo nama, ahagera nyuma asanga Ingabire Victoire yahageze, arimo kuganiriza abayitabiriye.

Uwo wari uyitabiriye avuga ko ari ubwa mbere yari abonye Ingabire amaso ku maso.

Ati “Yatubwiye ko ashaka ko tujya mu mutwe we w’ingabo ashaka gushing ukomeye.”

Yakomeje agira ati“Namubajije ukuntu umuntu utarize yashobora kuba umusirikare, ariko atubwira ko nta kibazo dukwiye kugira kuko byose azabyimenyera.”

Umwe mu bakozi b’akarere ka Kirehe yemereye Muhabura.rw ko aya makuru nawe yayumvise ariko ko nta byinshi ayafiteho.

Icyakora nyuma y’uko iyo nama ye ikomwe mu nkokora n’abayobozi mu nzego z’ibanze, Ingabire yihutiye kujya mu bitangazamakuru mpuzamahanga, avuga ko yabangamiwe n’abo bayobozi babujije inama ye gukomeza.

Ati “Sinzacika intege kugeza igihe nzafungurira urubuga rwa politiki mu Rwanda.

Icyakora ibyo bitangazamakuru ntibyamubajije niba yaba yari afite uruhushya rwo gukoresha iyo nama.

Ni mu gihe mu Rwanda amategeko ateganya ko inama nk’izo ziteranye mu buryo butazwi kandi butasabiwe uburenganzira zitemewe.

Mu gutangira ijambo rye, Ingabire ngo yaciriye amarenga abari aho ko ashaka gushinga umutwe w’iterabwoba umeze nk’igaragara hirya no hino ku isi by’umwihariko muri Afurika. Uwo mutwe ukaba ngo ufite intego yo guteza imvururu no kugumura abaturage kugira ngo bigomeke ku butegetsi buriho.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 12/05/2019
  • Hashize 5 years