Ingabire Marie Immaculée yavuze ko ruswa ishingiye ku gitsina mu bakozi ba Leta igihari

  • admin
  • 17/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ubushakashatsi kuri ruswa ishingiye ku gitsina mu bakozi ba Leta bwakozwe n’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International (TIR), Ishami ry’u Rwanda bwerekanye ko iyi ruswa ihari nubwo ngo bigoye cyane kuyigaragaza.

Mu mwaka wa 2010, TIR yakoze ubushakashatsi kuri ruswa ishingiye ku gitsina muri rusange, abaganiriye nayo icyo gihe bemeje ko iyo ruswa iriho kandi ko igira ingaruka haba mu kazi no mu miryango nyarwanda.

Ingabire Marie Immaculée, Umuyobozi wa TIR avuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe hagamijwe kureba imiterere y’iki kibazo, kureba niba abantu babizi, n’ubumenyi bafite kuri ruswa ishingiye ku gitsina mu mirimo ya Leta.

Ubu bushakashatsi bwibanze ku bigo bya Leta by’umwihariko. Ni mu gihe ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2010 bwari bwibanze ku nzego zose basanga mu bikorera icyo kibazo kiri ku rwego rwo hejuru ahenshi ngo usanga nta mategeko anoze, nta buryo bw’imicungire inoze y’abakozi.

Yagize ati “Mu by’ukuri iki kibazo kirahari kandi aho biba baricecekera, ubushakashatsi ni uburyo bwo gukangura no kumenya, twifuza ko haba imikoranire kuko urwego rumwe ntirwabasha kurwanya iyi ruswa.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bakozi bo mu nzego za Leta ku bigo 120. Haherewe ku mibare igaragazwa n’ikigo k’igihugu k’ibarurishamibare mu mwaka wa 2016 hagaragaraga abakozi bagera ku 39 228 bakora mu nzego za Leta, mu gihugu ibigo bya Leta bigera ku 2272, muri byo 120 byatoranyijwe mu buryo bwa tombola. Mu gutoranya ibi bigo hakozwe ku bantu 1200 abashoboye gusubiza neza baba 1031. Ibi ngo byerekana ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi byizewe.

Mu ikusanyamakuru hakozwe isesengura ry’inyandiko zihari, habazwa abantu byabayeho, abahura n’iki kibazo, nyuma ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko abagera kuri 94,3% basubije ko icyo kibazo bacyumvise nubwo bitababayeho.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko iby’ingenzi byavuye mu bushakashatsi byagaragaje ko ruswa ishingiye ku gitsina mu bakozi ba Leta ihari.

Yagize ati:“Iki ni kimwe k’ingenzi kuko iyo utaramenya ko ikibazo gihari ntubona uko ugishakira ingamba zo kugikemura. Icya kabiri ni uko kuyibonera ibimenyetso bikiruhije cyane, icya gatatu cyagaragaye ni uko hari n’abantu bumva ngo umuntu yayihanganira. Twebwe tutarakora ubushakashatsi twumvaga nta muntu n’umwe wayihanganira ariko twabonye bake cyane bayishyigikiye. Gusa, n’iyo yaba umwe uvuga ko tudakwiye kuyigiraho ikibazo birababaje.”

Ingabire ntiyemeranywa n’abavuga ko imyambarire cyangwa kamere bikwiye guha icyuho ruswa ishingiye ku gitsina, yagize ati “Imyambarire ni ikintu ntajya nemera. Urugero nko mu Buhinde, nta myenda migufi ibayo ariko ni ho hantu gufata abagore ku ngufu biri ku rwego rwo hejuru nge nsanga hari indangagaciro zatakaye mu banyarwanda, ubunyangamugayo, kwiyubaha, kugira icyo wubaha, icyo utinya no kwihesha agaciro, byaratakaye ku bantu bamwe.”

Yungamo ati “Abandi nabo kutiyizera, akumva ntiyizeye cyangwa se akamenya ko hari ibintu atujuje agahitamo kuvuga ngo nzatanga umubiri wange kugira ngo mbone ibyo ntashoboraga kubona ni byo bibazo bihari biteza iyi ruswa.”

Asanga ibi byose byacibwa n’ubukangurambaga bukomeye, inzego zose zikabigiramo uruhare rugaragara kuko iyi ari ruswa mu zindi kandi ko ifite ingaruka ku bukungu bw’igihugu no ku mibereho y’ingo n’imiryango noneho ugaragayeho icyo kintu akaba yakurikiranwa akabihanirwa.

Ati: “Twebwe turacyategereje itegeko ubu rigeze mu Nteko Ishinga Amategeko, umushinga w’itegeko uvuga ko noneho byemewe kuba wafata umuntu amajwi utarinze guhamagara Polisi ngo ariyo iza kuyafata kuko benshi basaba ko iri tegeko riramutse ribonetse umuntu akaba yabasha kwifatira amajwi igikorwa kirimo kiba byaca iyi ruswa.”

Avuga ko kugeza ubu nta mbaraga bishyirwamo, n’abatunzwe agatoki ngo usanga ari ukubimura bakabajyana ahandi noneho ihohoterwa rikarushaho gusakara.

Ubu bushakashatsi asanga buzatuma umuntu wese yumva ko iki kibazo gihari, ikindi abumvaga babyemera kubera amaburakindi baramenya ko inzego zitandukanye muri iki gihugu zitabyemera noneho aho kujya babiceceka cyangwa kubura uko bagira bagatangira kubivuga.

Ikindi ngo abari barabigize ingeso cyangwa bateganyaga kubijyamo bazabireka kuko babona ko bishobora kuzabagiraho ingaruka.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyi ruswa yiganje cyane mu nzego z’ibanze, mu bigo nderabuzima.

Musangabatware Clement umuvunyi wungirije, yashimye TIR kuko ubu bushakashatsi budakunze kubona ababukoraho.

Yagaragaje ko hakiri imbogamizi mu kubona amakuru yerekeranye na ruswa ishingiye ku gitsina kubera ko hari abantu bamwe bataratinyuka gutanga amakuru nkuko imibare yabigaragaje aho ikunze kugaragara cyane ni muri za kaminuza bari hejuru ya 60% aho ari mito ni mu nzego z’ubutabera kuri 50% ariko iki kibazo na we ahamya ko gihari.

Yagize ati “Tukaba dushimira TIR yakoze ubushakashatsi kugira ngo dufate ingamba zo gukumira no kurwanya ruswa ishingiye ku gitsina.”

Avuga ko zimwe mu ngamba ari ubukangurambaga bwo kwigisha Abanyarwanda, ikindi ni ingamba zo mu rwego rw’amategeko ndetse no gukangurira abantu kwigirira ikizere birinda kwishora muri ruswa ishingiye ku gitsina kubera ko ruswa ishingiye ku gitsina igira ingaruka zitandukanye zirimo kwica akazi umusaruro ukabura ndetse n’isenyuka ry’umuryango.

Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku isonga mu bipimo bitandukanye bigenda bishyirwa ahagaragara na TI mu kurwanya ruswa, nk’icyo mu 2016 kigaragaza ko u Rwanda rwateye intambwe muri Afurika ruri ku mwanya wa 3, ku rwego rw’Isi rwari ku mwanya wa 50 mu bihugu 170.

MUHABURA.RW

  • admin
  • 17/02/2018
  • Hashize 6 years