Ingabire Marie Immaculée yavuze ko amafaranga yishyurwa k’ubutaka akwiye kugabanywa

  • admin
  • 24/08/2017
  • Hashize 7 years
Image

Mu bushakashatsi bw’Umuryango Transparency International Rwanda , bigaragara ko abaturage bishimira serivisi z’ubutaka bahabwa ku kigero cya 82.8 %. Icyakora ubwo bushakashatsi bugaragaza ko hakiri imbogamizi mu mitangire ya serivise z’ubutaka aho hari abaturage bakwa ruswa. Ruswa mu mitengire ya serivisi z’ubutaka iri ku kigero cya 10.5 %.

Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée yavuze ko ayo mafaranga akwiye kugabanywa buri wese akishyura hagendewe ku ngano y’ubutaka bwe.

Yagize ati “Urya mubare w’amafaranga wagenwe n’itegeko, ngirango abantu bakwicara bakabiganiraho bakareba kuko niba mfite ubutaka nkabugurisha miliyoni icumi nawe ukabugurisha ibihumbi 20, ntabwo dukwiye gutanga amafaranga angana. Hakwiye kurebwa agaciro k’ubutaka.”

Ubusanzwe mu Itegeko rikurikizwa ubu umuntu ugiye guhererekanya ubutaka n’undi bisaba ko yishyura amafaranga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Odette Uwamariya yavuze ko ikibazo cy’igiciro cyo guhererekanya ubutaka bakimenye kandi ngo bari kucyigaho ku buryo mu minsi ya vuba gishobora gukemuka.

Yagize ati “Bitewe n’ingano y’ubutaka bwawe hari aho bigaragara ko bihenze…natwe turabibonamo imbogamizi kuko waba uhererekanya igice cya hegitari cyangwa hegitari eshanu wishyura umubare umwe. Hari umushinga uri gutegurwa umaze kugera ku rwego rwa Minisitiri ushinzwe umutungo kamere kugira ngo uzaganirweho harebwe niba habaho uburyo bwo kugirango igiciro kijyane n’ingano y’ubutaka ufite, icyo bukoreshwa n’aho buherereye.”

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/08/2017
  • Hashize 7 years