Ingabire Marie Imaculee avuga ko hari abagororwa batabona ababunganira

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 6 years
Image

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane,Transparency International Rwanda usaba Leta korohereza abagororwa kubona uburyo bw’itumanaho mu buryo bwa rusange aho bafungiye.

Uyu muryango mu bushakashatsi wakoze, wasanze mu magereza, abagororwa batunze za Telefoni mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Madame Ingabire Marie Imaculee, umuyobozi wa Transperency Rwanda avuga ko yasanze hari abagororwa batabona ababunganira, kandi ko abagororwa bajyanwaga nabi bagiye kuburana ibintu bibangamira uburenganzira bwa muntu.

Transparency Rwanda ivuga ko imodoka zatwaraga abagorororwa mu gihe bagiye kuburana, zabaga zidakwiye uburenganzira bwa muntu.

Uyu muryangango uvuga ko hari uburenganzira bwo gusurwa, bwo kutabona amadosiye, kutabonana n’ababunganira, uburyo bwo gusenga nibindi, wasanze abagororwa badafite.

Transparency Rwanda, igaragaza ko hari uburenganzira yasanze abagororwa badafite kandi bwibanze, aribwo bwo kubasha kuvugana n’imiryango yabo.

Yanditswe na Chief editor/Muhabura.rw

  • admin
  • 30/10/2017
  • Hashize 6 years