Ingabire Joselyne yiciwe mu Bubiligi

  • admin
  • 29/05/2017
  • Hashize 7 years

Umukobwa w’Umunyarwanda witwa Ingabire Joselyne wari utuye mu gace ka Zeebruge mu Bubiligi, yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu n’umusore bikekwa ko yari inshuti ye.

Ingabire yari atuye muri aka gace ari naho yiciwe ku wa 26 Gicurasi.

Uyu mukobwa wari usanzwe uba muri iki gihugu yari imfubyi kuko ababyeyi be bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru cyo muri iki gihugu, yavuze ko umusore wari inshuti na Ingabire akaba anakekwaho urupfu rwe, yatawe muri yombi ndetse agezwa imbere y’ubugenzacyaha.


Ingabire Joselyne yishwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’iki cyumweru, Imana imwakire mu bayo

MUHABURA.RW

  • admin
  • 29/05/2017
  • Hashize 7 years