Ingabire Jeanne d’Arc uzwi nka Knowless yishimiwe bidasanzwe n’abakunzi be mu Ruhango

  • admin
  • 24/07/2016
  • Hashize 8 years
Image

Ingabire Jeanne d’Arc uzwi cyane muri muzika nka Knowless yishimiwe bidasanzwe n’abakunzi be mu Ruhango ku ivuko mu gitaramo gikomeye yahakoreye cyo kumurika album ye ya kane yise “Queens” ikubiyeho indirimbo zigera ku icumi. Butera Knowless akunzwe cyane muri iyi minsi mu ndirimbo “Ko Nashize” aheruka gusohora iri mu zigize album ye nshyashya ya kane.



Urugendo rwo kumurikira abafana indirimbo ziyigize rwabimburiwe n’igitaramo cyabereye mu Ruhango ku ivuko a Igitaramo Knowless yakoreye mu Ruhango cyagombaga kubera mu nzu mberabyombi y’Akarere, nyuma haza kubaho impinduka bitewe no kuba ahateganyijwe bitari bushoboke ko hakira umubare w’abakunzi ba muzika bari baje kumushyigira mu kumurika iyi album ye nshyashya.



Uyu muhanzikazi yari yaherekejwe n’abahanzi bahuriye muri Kina Music banamufashije gususurutsa abakunzi be bari baje kumwakira ari benshi cyane. Knowless yavuze ko ibihe byiza yagiriye mu Ruhango atazabyibagirwa mu buzima bwe bitewe no kuba byarenze uko we yabiteganyaga Album nshya ya Knowless igizwe n’indirimbo icumi ziganjemo iziri mu rurimi rw’Igiswahili, Ikinyarwanda ndetse n’icyongereza.

Mu zasohotse habanza “Peke Yangu” hagakurikiraho “Te Amo” yakoranye na Roberto, ndetse na “Ko Nashize” ari nayo iheruka. Indirimbo nyinshi ziri kuri iyi album ni nshyashya, izo ni “Fall In Love” yakoranye na Davy Ranks, “Ujumbe”, “Ntakuwepo”, “Vuga Oya”, “Pesa” yakoranye na Dream Boyz, “Ukimpata” ndetse na “EA Queens” yakoranye na A.Y wo muri Tanzania. Iyi album Knowless ayitezeho kumumenyekanisha kurushaho mu Karere

Hashize iminsi micye Knowless atoranyijwe mu bahanzikazi bakoze kurusha abandi mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba mu bihembo bya Afrimma Awards 2016, kugeza ubu akaba ari n’umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika bahatanira ibihembo bya Nigerian Entertainment Awards (NEAs) umwaka wa 2016.

Knowless witegura no kurushinga na Clement, akoze igitaramo cya mbere cyo kumurika iyi album ye ya kane yise “Queens” habura icyumweru kimwe ngo habe ibirori byo gutanga inkwano mu muryango we mu muhango ukomeye uzaba ku itariki ya 31 Nyakanga 2016.

Nyuma y’iki gitaramo cyabereye mu Ruhango ndetse kikitabirwa mu buryo bukomeye n’abo ku ivuko bamwakiriye nk’umwamikazi, harategurwa n’ikindi cyo kumurika iyi album nshyashya yise “Queens” kizabera i Kigali.

Yanditswe na Editor 1/Muhabura.rw

  • admin
  • 24/07/2016
  • Hashize 8 years