Infungwa zateje inkongi zibona uko zitoroka gereza

  • admin
  • 18/10/2016
  • Hashize 8 years

Abagera kuri 55 ni bo babashije gutoroka iyi gereza nyuma yo gutangiza umuriro, iki kikaba kibaye igikorwa cya gatatu cy’imvururu muri icyi cyumweru mu gihugu cya Brazil by’umwihariko Sao Paulo nk’uko tubikesha itv.com yo muri iki gitondo.

Abagera kuri 18 bo bafashwe, bagarurwa muri gereza. Ikihishe inyuma y’izi mvururu ntikiramenyekana ariko benshi bakavuga ko bifitanye isano n’umubare mwinshi w’imfungwa urenze ubushobozi bw’amagereza muri iki gihugu.

Nibura kuva ku cyumweru, abarenga 18 bamaze kwitaba Imana mu mvururu ahantu habiri hatandukanye mu karere ka Amazone. Kuwa mbere, abandi baguye mu gushyamirana n’ubuyobozi muri gereza ya Agricola de Monte Cristo.


Ubu ni ubugira gatatu habaye imvururu nk’izi muri icyi cyumweru(photo Internet)

Yanditswe na Uwizeyimana Sebastien/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/10/2016
  • Hashize 8 years