Indwara yo kwibagirwa yavurwa igakira? Menya byinshi wakora kuri yo

  • admin
  • 01/03/2017
  • Hashize 7 years
Image

Indwara yo kwibagirwa nkuko tubikesha urubuga www.huffingtonpost.com ni indwara ikomeje kugariza benshi mu baturage batuye isi, aho usanga hari abatibuka aho bashyize ibikoresho, bamwe bakibagirwa aho bataha mu gihe hari aho bavuye, abandi bakibagirwa gahunda bagiranye n’abandi; rimwe na rimwe ukaba wakibagirwa ibyo wabwiwe cyangwa se ibyo wavuze.

Abantu benshi bakunze kugira iyi ndwara yo kwibagirwa usanga batazi ikiyibatera kandi bakaba batazi ko yavurwa igakira.

Nkuko bizwi ko iyi ndwara yo kwibagirwa ari indwara ikunze kwibasira ubwonko ku buryo bimubera imbogamizi yo kutibuka ibyakubayeho byose mu gihe runaka cyaba gito cyangwa kinini.

Iyi ndwara iterwa no kuba ufite uburwayi mu mutwe nko kuba waba warahohotewe, kuba waragize ihahamuka cyangwa wagira ihahamuka.

Kunywa inzoga nyinshi n’ibiyobyabwenge nk’itabi ry’urumogi, mugo cyangwa se ibindi biyobya bwenge.

Akenshi ngo iyi ndwara ishobora guterwa no kuba wakoresheje ubwonko bwawe cyane mu mitekerereze bigatuma bunanirwa bikanaba byakuviramo kwibagirwa bya hato na hato.

Ese ni ibihe bimenyetso byakwereka ko urwaye indwara yo kwibagirwa?

Kwibagirwa bishobora guterwa na bimwe mu bimenyetso bikurikira

Kwibagirwa mu gihe gito ukimara gukora ikintu

Gutekereza ibintu biterekeranye n’ibyo washakaga gutekereza

Kwibuka ibicebice by’ibintu

Kwibagirwa bya hato na hato cyangwa burundu ibyo wariwerekejeho ubwonko

Kugira urwikekwe mu mitekerereze

Kwibagirwa icyo warugiye gukora cyangwa se ibyo wabonye.


Ese ni iki wakora kugira ngo iyo ndwara yo kwibagirwa uyikire?

Byinshi mu byo wakora kugira ngo wirinde iyi ndwara ni:

Ugukora imyitozo ngorora mubiri buri gitondo na buri mugoroba bituma amaraso anyura mu mitsi yo ku bwonko atembera neza ukabasha gutekereza uko bikwiye.

Kunywa isukari iringaniye bifasha ubwonko gukora neza, bigatuma umuntu abasha gutekereza neza.

Kugira ikiruhuko kingana nibura n’amasaha abiri kugira ngo igifu kibashe kugogora neza ibyo uba wariye

Kugira isuko yo ku mubiri cyangwa ku myambaro kuko bituma uruhu ruhumeka neza bigasha ubwonko gutekereza neza no kwibuka ibyabaye.

Gufata umwanya uhagije ugatekereza ku byo ugiye gukora cyangwa ku byo uzakora mu gihe kizaza.

Iyi ndwara yo kwibagirwa iravurwa igakira mu gihe wayivuje cyangwa mu gihe ukurikije izi nama uhawe.

www.huffingtonpost.com

indwara ikomeje kugariza benshi mu baturage batuye isi

Yanditswe na Jean Damascene Bizimana/Muhabura.rw

  • admin
  • 01/03/2017
  • Hashize 7 years