Indonesia : Abantu 12 bahitanwe na ‘Embouteillage’

  • admin
  • 09/07/2016
  • Hashize 8 years

Muri Indonesia abantu 12 basanze bapfuye kubera umubyigano w’imodoka ureshya na 20Km wamaze iminsi itatu ugatuma abantu ibihumbi bajyaga mu biruhuko kuwa gatanu.

Iyi Embouteillage yaheraga aho umuhanda mugari (autoroute) isohoka mu mujyi wa Brebes uherereye ku kirwa cya Java. Byari bikomeye ku buryo abo muri iki gihugu bahimbye uyu mubyigano “Brexit” bavuga “Brebes exit”. Buri mwaka, imihanda yo muri Indonesia, igihugu gituwe n’Abasilamu benshi ku isi, iba yuzuye umubyigano w’imodoka cyane cyane mu mpera z’ukwezi kwa Ramadhan aho abantu benshi baba berekeza iwabo mu byaro kwizihiza umunsi wa Idi.

Hemi Pramuraharjo Minisitiri w’iby’ubwikorezi yatangarije AFP ko abantu 12 bitabye Imana kubera uyu mubyigano wamaze iminsi itatu guhera tariki 03 kugeza tariki 05 Nyakanga, umunsi wa Idi ukaba warizihijwe tariki 06 Nyakanga. Minisitiri Pramuraharjo avuga ko abapfuye benshi aria bantu bashaje, abandi ari abishwe n’umunaniro, abandi bishwe no kubura ubuvuzi. Abaganga bo muri aka gace batangaje ko mu bapfuye harimo akana k’umwaka umwe kishwe n’ibyuka byinshi bihumanya bisohorwa n’imodoka.

Imodoka zirenga 400 zari zaheze muri uyu mubyigano bise Brexit, icyateye uyu mubyigano ngo ni isoko ry’akajagari n’abacururiza mu muhanda aho imodoka zisohokera byongereye umubyigano. Minisitiri w’ubwikorezi muri Indonesia yavuze ko nta gisubizo gihari kuri iki kibazo kugeza ubu, kubera ririya soko n’ibindi bikorwa biri aho imodoka ziba zisohokera bigatuma zigenda buhoro.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 09/07/2016
  • Hashize 8 years