Indirimbo z’umunyarwanda zikomeje gusobanurira abazungu icyo u Rwanda aricyo
- 14/11/2017
- Hashize 7 years
Umuhanzi w’umunyarwanda Ndikumana David uzwi nka Diyen akomeje guhesha ijambo u Rwanda n’abanyarwanda mu mahanga,aho indirimbo ze zikomeje gusobanurira abazungu icyo abanyarwanda bashoboye,ibi bikaba byahamijwe n’uburyo bamwe bakiriye indirimbo ye nshya yise”igisabo”yamaze kujya ahagaragara.
Si ubwa mbere,si n’ubwa nyuma abatari bake bafatira isomo ku banyarwanda,gusa ariko urebeye mu buhanzi bamwe bari bagishidikanya abandi bakijijinganya,ariko ubwo umuhanzikazi Diyen yashiraga hanzeindirimbo ye byabaye nk’ibihesha umugisha abanyarwanda bitewe n’uburyo iyi ndirimbo ikora ku muco n’ubwiza bw’umunyarwanda itibagiwe n’agaciro ke.
Mu kiganiro muhabura.rw yagiranye n’uyu muhanzi utuye muri Amerika,muri leta ya rasvegas yavuze ko indirimbo Igisabo yayikoze ashaka kuvuga ubwiza bw’umunyarwanda ugengwa kandi akagendera ku mucooo w’u Rwanda.
Diyen agira ati:”ni imwe mu ndirimbo zange kandi nizera ko izagera kure bitewe n’uburyo yubakitse ndetse kandi ikaba ivuga ku byiza by’abanyarwanda”.
Yakomeje avuga ko hari n’izindi yashyize ku mugaragaro kandi zageze kure ari nazo zamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora no gushyiramo imbaraga nyinshi.
Zimwe muri izo ndirimbo ni nka:
Icyemezo by DIYEN
Wake up Africa
Impanda mixtape by Diyen
lose Control by Diyen,n’izindi,….
Kwandika amateka nyuma yo gusohora indirimbo “IGISABO”ivuga ku mukobwa uteye nk’igisabo,aho ikomeje gukundwa n’abatari bake,ntabwo kuri Diyen bitunguranye kuko ngo ajya kuyikora yari yizeye ko abatari bake bazayitabira.
Nyuma yo kuva mu Rwanda mu mwaka wa 2010,akaba kur’ubu aba muri leta ya Texas mu mugi wa Dallas muri Amerika,umuhanzi Ndikumana David uzwi nka Diyen,amaze gukora indirimbo nyinshi zinyuranye kandi zikunzwe na benshi,akaba avuga ko agiye gushyiramo imbaraga ku buryo bidatinze ashobora no kuza gutaramira abanyarwanda.
Kanda hano wumve iyi ndirimbo iri gukundwa n’abatari bake
Anaclet NTIRUSHWA