Indirimbo ya Big Fizzo yakoze yitwa Abisi ifitanye isano no gufungwa kwe

  • admin
  • 26/11/2015
  • Hashize 8 years
Image

Tariki ya 30 Ukwakira 2015 nibwo umuhanzi Big Fizzo wari umaze iminsi igera kuri ine afungiye mu Rwanda yarekuwe amaze gutanga ihazabu y’amafaranga ibihumbi 500 ku cyaha yari akurikiranyweho cyo guha inzoga umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Uyu muhanzi akiva muri gereza yahise yihutira kujya muri studio gukora indirimbo ivuga ku bihe bibi yari asohotsemo ndetse ahita ayita abisi.

Muri iyi ndirimbo Big Fizzo yumvikanishamo ko uburyo yafunzwemo byatewe n’abantu yita Abisi, nyamara ari bo basangiraga ndetse bakanapanga gahunda zose, ndetse akishimira ko kuri ubu yarekuwe ari hanze.

Yumve hano indirimbo Abisi ya Big Fizzo



Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/11/2015
  • Hashize 8 years