Indi mpanuka y’ubwato yahitanye abantu 37 mu kiyaga cya Kivu

  • admin
  • 23/04/2019
  • Hashize 5 years

Mu kiyaga cya Kivu hongeye kuba indi mpanuka yahitanye abatu 37 nu bantu 130 bari baburimo nk’uko umuyobozi w’intara ya Maniama yabitangaje.

Ngo icyateye iyo mpanuka nk’uko Papy OmeongaTchop yabwiye AFP ngo ni uko uwabutwaraga yari yasinze agapakira birenze ubushobozi bwabwo.

Yavuze ko nyuma y’uko iyo mpanuka iba bahise babona imirambo bakayishyingura.

Ati”Twaboonye imirambo 37 turayishyingura”.

Yakomeje asobanura ko ubu bwato bwarohamiye ahitwa katalama mu birometero 1200 uvuye ku biro bikuru by’intara Kindu.Gusa yavuze ko ubusanzwe aka gace gakunze kurushya ubwato kuhanyura.

Ni mu gihe mu cyumweru gishize habaye indi mpanuka y’ubwato n’ubundi mu kiyaga cya Kivu aho bwari bupakiye abasaga 150 ariko magingo aya abandi 39 bamaze kuboneka abandi baburiwe irengero.

Muri iki gihugu kinini hakunze kguaragara impanuka nyinshi zihitana abantu dore ko kigizwe n’amashyamba manini ariko kikagira imihanda micye ndetse imieze nabi.

Abagenzi muri iki gihugu bakaba bifashisha amato mu rwego rwo kuva ahantu bagana ahandi kuburyo usanga yapakiye umubare w’abantu urenze urugero yagenewe gutwara.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 23/04/2019
  • Hashize 5 years