Indi Mitungo yo kwa Rwigara ya tejwe cyamunara

  • admin
  • 18/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ikigo cyitwa MM & RGD Company Ltd gihagarariwe na Olivier Udahemuka cyegukanye muri cyamunara, imashini zikora itabi z’uruganda Premier Tobacco Company rw’umuryango wa Rwigara, zigurwa kuri miliyari imwe na miliyoni 797 Frw.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Umuhesha w’inkiko w’Umwuga, Me Habimana Védaste, yagurishije mu cyamunara imashini zikoreshwa mu gutunganya itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ ngo hishyurwe umusoro ugera kuri miliyari esheshatu uwo muryango ubereyemo leta.

Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mu muryango wa Rwigara yavuze ko batishimiye igiciro izi mashini ziguzweho, ati “Turacyanze nk’ikigo cya Premier Tobacco Company, igiciro twebwe ntabwo tucyemera.”

JPEG - 89 kb
Anne Rwigara uhagarariye ibikorwa by’ubucuruzi mu muryango wa Rwigara

Umuhesha w’inkiko ariko yavuze ko kwanga iki giciro cyo muri cyamunara ari uburenganzira bwabo, itegeko rigena ko kugira ngo wange igiciro ari uko kiba kitagejeje kuri 75% y’igiciro cyahereweho muri cyamunara.

Yagize ati “Muri iyi cyamunara rero igiciro cyatanzwe ni igiciro cyahereweho muri cyamunara, ni ukuvuga ko nyir’umutungo adafite uburenganzira bwo kwanga igiciro cyafatiweho.”

Mu mpera za Werurwe uyu mwaka nabwo amakarito manini 7195 y’itabi ry’uruganda ‘Premier Tobacco Company Ltd’ yatejwe cyamunara, rigurwa na Murado Business Ltd, amafaranga y’u Rwanda miliyoni 512.

Ni ukuvuga ko hamaze kuboneka miliyari 2 na miliyoni 309 Frw muri miliyari esheshatu uyu muryango wishyuzwa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) giheruka gutangaza ko igihe amafaranga avuye muri cyamunara atishyura imisoro yose umuryango wa Rwigara ubereyemo leta, asigaye azashakwa mu yindi mitungo bafite.


Yanditswe na Niyomugabo Albert

  • admin
  • 18/06/2018
  • Hashize 6 years