Indege zidatwarwa n’abapilote zitwara amaraso n’imiti zisigaye zikora ijoro n’amanywa
Abayobozi b’ibitaro n’abasaba serivisi zo kwa muganga barishimira ko indege zitagira abapilote(drones) zisigaye zikora amasaha yose mu gihe zari zimaze igihe zikora igice cy’umunsi. Ibi ngo bizafasha ibitaro kubona amaraso cyangwa imiti mu gihe icyo ari cyo cyose bikenewe.
Saa tatu z’ijoro, indege zitagira abapilote zizwi nka drones zirogoga ikirere cy’Umujyi wa Muhanga ziritegura kugwa ku kibuga cyazo kiri mu murenge wa Shyogwe ari na ko zihana umwanya wo kukigeraho.
Ni na ko ababishinzwe barimo gutegura amaraso n’imiti yoherezwa mu bitaro n’ibigo nderabuzima, ibi bikabangikana no kwakira ubusabe bw’ibitaro bikeneye amaraso cyangwa imiti bigomba gukorwa vuba kugira ngo barengere ubuzima bw’abantu.
Imiti n’amaraso bigomba kuba bihagije muri stock kugira ngo hatagira ibitaro biyikenera ikabura, kandi bibitse ku buryo bwujuje ibipimo byagenwe kugirano bitangirika. Nkusi William umwe mu bakira amatelefoni y’ibitaro bikeneye amaraso n’imiti asobanura ko baha agaciro gakomeye ibitaro bihamagaye kuko babifata nk’ubutabazi bwihutirwa (urgence).
Umuyobozi wa sosiyete Zipline igurutsa izi ndege zitagira abapilote Ndagijimana Joseph asobanura ko gushyiraho gahunda yo gutwara amaraso n’imiti amasaha yose byakunze gusabwa n’inzego zitandukanye kugirango iyi serivisi iboneke igihe cyose.
Kugirango service itangwe ku manywa na nijoro, Zipline irimo kongera umubare w’abakozi. Umuyobozi w’ibitaro bya Kabgayi byatangiranye na gahunda yo kugezwaho amaraso Dr Nteziryayo Philippe asobanura ko byasabaga ko ibitaro bitumiza amaraso ku manywa bikayabika kuko nta ndege yoherezwaga mu masaha ya nijoro.
Ku rundi ruhande abasaba seririvisi zo kwa muganga zirimo n’amaraso azanwa n’izi ndege bashima abagize igitekerezo cyo kujya zikora amasaha yose kuko ari inyungu ikomeye ku barwayi.
Ubuyobozi bwa Zipline busobanura ko iyi sosiyete imaze kugira indege 50 zivuye kuri 6 batangiranye zifashishwa mu kugeza amaraso n’imiti mu turere 25, bavuga kandi ko igihe bagirirwa icyizere cyo kugeza inkingo za Covid 19 aho ari ho hose mu gihugu babyiteguye.
Muri 2016 ni bwo zipline yatangiye kugurutsa indege zitwara amaraso nyuma hongerwaho no gutwara imiti. Ishobora gukora ingendo 100 ku munsi mu gihe yatangiye itarenza ingendo 5.
Yatangiye yohereza amaraso ku bitaro 5 ubu bigeze kuri 320 aho indege zimwe zigurukira mu karere ka Muhanga izindi mu karere ka Kayonza intego akaba ari ukugera ku bigo ngerabuzima n’ibitaro 500 mu gihugu ibi bikazajyana no kwagura ho izi ndege zigurukira n’ahabikwa imiti n’amaraso.