Indege za mbere zitagira abapilote zagejejwe i Kigali

Indege za mbere zitagira abapilote zizifashishwa mu gutabara ubuzima mu bice by’icyaro zagejejwe i Kigali aho zizatangira akazi mu minsi iri imbere.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA) kibinyujije kuri Twitter cyatangaje ko ku Cyumweru tariki 14 Kanama ari bwo indege nini yari itwaye izi ntoya zitagira abapilote, ari bwo yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kanombe.

RCAA ivuga ko iyi ndege y’ikompanyi ya UPS igeza ibintu ku baba babiguze hirya no hino ku Isi, ari yo yazanye indege ebyiri zitagira abapilote (drones) zakozwe n’ikompanyi za Zipline zizifashishwa mu gutanga sirivisi z’ubuzima hirya no hino mu Rwanda.

Minisitiri w’Ubuzima itangaza ko izi ‘drones’ zizatangirana n’ibigo nderabuzima 21 zigakoreshwa mu kurokora ubuzima bw’abantu zibagezaho imiti mu gihe uburyo busanzwe bwo gukoresha imihanda wasangaga bugoranye kubera imyinshi yo mu bice by’ibyaro idakoze neza.

Izi ndege zizifashishwa ahanini mu bice bigoye kugeramo, nko mu misozi cyangwa ahandi hakenewe ubutabazi bwihuse.

Ubwoko bwa Drone buzakoreshwa, imwe izaba ifite ubushobozi bwo gutwara umutwaro upima 1,5 Kg. Indege ifite ubushobozi bwo kugenda Km 150 itaragwa hasi, ikagira umuvudoko wa Km 75/15 min.


Yanditswe na Ubwanditsi /Muhabura.rw

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe