Indege y’igihugu cya Canada igiye kogoga ikirere cy’u Rwanda

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/06/2022
  • Hashize 2 years
Image

U Rwanda rukomeje kongera umubare w’ibihugu rugenda rugirana na byo Amasezerano y’Ubufatanye mu Bwikorezi bwo mu Kirere, w’ibihugu byemeye gushyira umukono kuri ayo masezerano n’ibihugu bishya birimo Canada.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Inama ya CHOGM irimo kugera ku musozo, ni bwo Guverinoma y’u Rwanda n’iya Canada byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bw’ikorezi bwo mu kirere, yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta na mugenzi we wa Canada Melanie Joly.

Ayo masezerano agiye gufasha ibihugu byombi kwagura isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku mpande zombi, aho Sosiyete y’indege yo muri Canada (Air Canada) izajya ikorera mu kirere cy’u Rwanda nta mususu, bikaba uko no ku Isosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere (RwandAir).

Ubusanzwe Air Canada yerekezaga mu Rwanda inshuro nke mu mwaka bitewe n’ingendo zihariye zihari kuko ibihugu byombi bitari bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bwo mu kirere.

Nubwo Air Canada isanzwe ifite ibiro ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali, gusinyana amasezerano n’u Rwanda bivuze ko imikorere n’imikoranire hagati y’ibihugu byombi igiye kwaguka.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Canada Melanie Joly yagize ati: “Gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bwikorezi bwo mu Kirere hagati y’u Rwanda na Canada bizagira uruhare rukomeye mu kwimakaza ubukerarugendo no kwagura ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”

Uretse u Rwanda, Canada yasinyanye ayo masezerano na Cameroon mu muhango wabereye i Kigali mu nama yamaze icyumweru ihuje abanyacyubahiro batandukanye bo mu bihugu 54 bigize Commonwealth, yitabiriwe n’abasaga 4000.

Muri iyo nama yasoje ku wa Gatandatu taliki ya 25 Kamena, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yahawe kuyobora uyu muryango mu gihe cy’imyaka ibiri.

Guverinoma ya Canada yiteze ko gusinyana ayo masezeranon’u Rwanda na Cameroon bizagira uruhare mu kwagura isoko ry’ubwikorezi bwo mu kirere ku mpande zose.

Ni amasezerano yitezweho nanone kunoza ingendo zisanzwe zikorwa, ku buryo sosiyete ubwazo zemerewe gusangira ibyerekezo n’amasaha zigenderaho mu kurushaho kwagura serivisi zigenera abakiliya bazo.

Amasezerano yamaze gushyirwaho umukono ategerejwe kwemezwa n’abagize Inteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi nk’uko bisanzwe bigenda ku bihugu byose bigiranye amasezerano y’urwo rwego.

Biteganyijwe kandi ko ayo masezerano namara kwemezwa burundu azarushaho kwimakaza umubano wa Canada n’ibihugu by’Afurika, cyane ko azatuma Air Canada ibasha kugera no mu bindi byerekezo by’ibigo by’u Rwanda na Cameroon.

By’umwihariko, u Rwanda rwiyemeje kwimakaza ubufatanye n’ibihugu mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere hagamijwe kurushaho guteza imbere ubukungu binyuze mu kwagura urwego rw’ubukerarugendo, ubucuruzi n’ishoramari.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ivuga ko u Rwanda rumaze kugira amasezerano n’ibihugu bikabakaba 110 byo ku Isi, rushingiye ku Masezerano ya Chicago (Chicago Convention) yasinywe bwa mbere n’ibihugu 52 mu mwaka wa 1944, ari na yo agenga ubwikorezi bwo mu kirere kuva icyo gihe kugeza ubu yashyizweho umukono n’ibihugu bisaga 190 birimo n’u Rwanda.

Amasezerano ya Chicago ni na yo yashyizeho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Indege za Gisivili (International Civil Aviation Organization/ICAO), akaba areba ku ngingo zitandukanye uhereye ku mutekeno wo mu Kirere, ubugenzuzi bw’ubuziranenge, agaciro k’indege, ubuhahirane bwo mu kirere, kubungabunga ibidukikije no koroshya urujya n’uruza ku bibuga by’indege mpuzamahanga.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 27/06/2022
  • Hashize 2 years