Indege yayobye ikibuga igwa mu nyanja ya Pasifika[ AMAFOTO]

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years

Nkuko bitangazwa n’abategetsi b’ikibuga cy’indege, indege itwara abagenzi yamanutse igwa ku gasozi kagufi ko mu nyanja ya Pasifika imaze guhusha umwanya wagenwe wo kugwamo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Chuuk mu birwa bya Micronesia.

Iyi ndege ya kompanyi Air Niugini yo muri Papua New Guinea yagaragaye hejuru y’amazi magufi hafi y’inkombe.

Abaturage bo muri ako gace bahise batabara n’ubwato buto bajya gufasha mu kurokora abagenzi 36 n’abakozi b’iyo kompanyi y’indege 11 bari bayirimo.

Umukozi wo ku bitaro yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abagenzi bane bari indembe nyuma y’iyo mpanuka.

Iyi ndege yavaga ku kirwa cya Pohnpei muri Micronesia yerekeza mu mujyi wa Port Moresby, umurwa mukuru wa Papua New Guinea, ibanje guhagaraga gato ku kirwa cya Weno cyo muri Micronesia.

Kompanyi y’indege ya Air Niugini yatangaje ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 “yaguye ihushije gato inzira yayo yo kugwamo” mu gihe ikirere cyari kibuditse kubera imvura.

Abategetsi bo ku kibuga cy’indege bavuze ko hagiye gutangizwa iperereza ku mpamvu nyir’izina yateye iyo mpanuka.

Bill Jaynes, umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege, yabwiye abanyamakuru ko ibyabaye “byari bigoye kubyivumvisha.”

Yagize ati”Natekerezaga ko indege yaguye neza nuko ni bwo narebaga ku ruhande mbona umwenge mu rubavu rw’indege amazi ari kwinjira mu ndege. Nuko ndatekereza nti, uku si ko ubusanzwe biba bigomba kugenda.”

Mu cyumba cy’abadereva b’indege, amazi yari yinjiye agera nko mu rucyenyerero ubwo abatabazi bahageraga.

Dogiteri James Yaingeluo ukora ku bitaro bya leta bya Chuuk State Hospital, ni umwe mu batabaye mbere. Yabwiye BBC ko yasanganiwe n’”akavuyo” ubwo yagera kuri iyo ndege.

Yagize ati:“Umuryango w’indege ugifunguka, hahise haba akavuyo. Buri muntu wese yageragezaga gusohoka. Imana ishimwe ko hari ubwato 20 bwari bwageze mu mazi, nuko tubasha gukura buri muntu wese mu ndege.”

Dogiteri Yaingeluo yavuze ko bamwe mu bagenzi bavunitse mu matako, kandi “bishoboka ko bazajyanwa kuvurirwa ahandi hatari ku kirwa.







MUHABURA.RW

  • admin
  • 28/09/2018
  • Hashize 6 years