Inama zose zasubitswe kubera Coronavirus ariko twagiriye inama Uganda kubyaza inyungu aya mahirwe – Amb. Olivier Nduhungirehe

  • admin
  • 24/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu nama iheruka, Uganda yari yasabwe gukora isuzuma ku bibazo u Rwanda ruyishinja birimo n’Abanyarwanda ishinjwa kuba ifunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko ikabikemura bitarenze iminsi 30 igatanga raporo y’uburyo byakemuwe hanyuma hakazaba iyindi nama ya kane nyuma y’iminsi 15 ikurikira yose ikaba 45.

Ubu iminsi 30 Uganda yari yahawe yarangiye ku Cyumweru tariki 21 Werurwe hakaba hari hasigaye iminsi 15 ngo indi nama iteranire ku mupaka wa Gatuna.

Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko kubera ibihugu byombi bihangayikishijwe no kurwanya iki cyorezo, inama zose zagombaga kuba zabaye zisubitswe.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yagize Ati “Inama zose zasubitswe kubera Coronavirus ariko twagiriye inama Uganda kubyaza inyungu aya mahirwe igakomeza gushyira mu bikorwa imyanzuro y’inama ya Gatuna.”

Ubu imipaka y’ibihugu byombi irafunzwe nyuma y’uko hagaragaye iki cyorezo kandi urujya n’uruza kimwe n’ibikorwa bihuza abantu benshi byose byarahagaritswe.


Perezida Kagame yatangaje ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakorera muri Afurika y’Epfo ari bo ntandaro y’agatotsi mu mubano w’u Rwanda na Uganda hashingiwe ku mabwire ya bo ubuyobozi bw’icyo gihugu buha agaciro.

Umubano w’ibihugu byombi wajemo kidobya kuva mu 2017 ubwo Abanyarwanda bakorera n’abatuye muri Uganda batangiraga gufatwa n’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Ngabo za Uganda (CMI) binyuranye n’amategeko.

Uganda ishinja abo banyarwanda kuba intasi zigamije guhungabanya umutekano, mu gihe u Rwanda rushinja icyo gihugu gukorana n’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano. Ibintu byarushijeho kuzamba ubwo bamwe mu banyarwanda batangiraga gukorerwa iyicarubozo, bikabaviramo kuremara ingingo bakanirukanwa ku butaka bwa Uganda.

Ni ibikorwa byakurikiye amakuru y’uko hari abantu benshi bashakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda cyangwa bahamijwe ibyaha n’inkiko zarwo ariko bidegembya muri Uganda, bakarindirwa umutekano n’ibikorwa byabo bigasagamba, barimo nka Kayumba Nyamwasa uba muri Afurika y’Epfo hamwe n’ibikorwa by’umutwe wa RNC.

Iki kibazo cyari kimaze gufata indi ntera, Perezida Kagame yakiganiriyeho na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ku wa 25 Werurwe 2018.

Chief editor MUHABURA. RW

  • admin
  • 24/03/2020
  • Hashize 4 years