Inama y’abaminisitiri yateranye bitunguranye kubera ikibazo cy’ibiza bimaze guhitana abantu n’ibintu

  • admin
  • 03/05/2018
  • Hashize 6 years

Mu gihe ibiza bimaze guhitana ubuzima bw’abaturage barenga 116 mu gihe cy’amezi ane ahanini biterwa no kugwa kw’imvura, Inama y’Abaminisitiri yateranye mu buryo bw’umwihariko yiga kuri iki kibazo gihangayikishije benshi ndetse n’igihugu muri rusange.

Imibare ya Ministeri Ishinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza mu Rwanda, (Midimar), igaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza ku wa 30 Mata 2018, mu gihugu hose abantu 116 bamaze guhitanwa n’ibiza, 207 barakomeretse. Inzu 4130 zarangiritse, izigera ku 1201 zisenyuka burundu, amatungo 705 arapfa n’ibiraro 33 birasenyuka.

Mu bindi bikorwa byangijwe birimo imihanda 12 yarangiritse, insengero zirindwi zasenyutse, ibiraro 18 byasenyutse n’amatungo 700 yapfuye.

Iyi Minisiteri itangaza ko “Inkuba n’Inkangu n’ibyo biza byabaye byinshi mu guhitana abantu kuva muri Mutarama 2018 kugeza ku 27 Mata 2018.”

Iki kibazo cyatumye ku wa Gatatu, tariki ya 02 Gicurasi 2018, haterana Inama y’Abaminisitiri muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Ni inama yateranye ku buryo bw’umwihariko igamije gusuzuma ikibazo cy’ibiza bimaze iminsi byibasiye Abanyarwanda, bitwara ubuzima bwa bamwe ndetse byangiza n’imitungo myinshi.

Itangazo ry’ibyemezo byafatiwemo rivuga ko “Inama y’Abaminisitiri yihanganishije Abanyarwanda bose, by’umwihariko imiryango yabuze ababo hamwe n’abandi bose bagizweho ingaruka n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi. Inama y’Abaminisitiri yemeje ingamba n’uburyo byo gukomeza gufasha abibasiwe n’ibiza ndetse no gukomeza gusana mu buryo bwihuse ibyangiritse.”

Inama y’Abaminisitiri yemeje kongera imbaraga mu guhangana no gukumira ibiza, kurwanya ingaruka zabyo mu gihe kirambye, hibandwa ku kubungabunga ibidukikije, ibikorwaremezo, imiturire myiza, ubuhinzi n’ubworozi.”

Imvura ikomeye iheruka guhitana abantu benshi ni iyaguye mu ijoro ryo ku wa 23 Mata 2018, yahitanye abantu 18 mu bice bitandukanye by’igihugu. Icyo gihe imibare yahise imenyekana yerekanaga ko mu Karere ka Rulindo hapfuye abantu barindwi, Gasabo umunani, muri Gatsibo hapfa batatu.

Mu bihe by’imvura, Midimar isaba abaturage kwirinda ibiza basibura ruhurura ziyobora amazi ahabugenewe aho zitari zigashyirwaho; kuzirika ibisenge bigakomezwa cyane ku nkuta hirindwa ko byatwarwa n’umuyaga.

Ibasaba kandi kugenzura ibikorwa bishobora kwangizwa n’imvura bigasanwa hakiri kare; kugenzura inzu zituwemo ko zatangiye kwangirika zigasanwa cyangwa abazituyemo bakavivamo no gufasha abatuye mu manegeka kwimuka.

Muhabura.rw

  • admin
  • 03/05/2018
  • Hashize 6 years