Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

  • admin
  • 30/11/2016
  • Hashize 8 years

Minisitiri w’Ubutabera , Johnston Busingye, ejo tariki 29 Ugushyingo yasoje ku mugaragaro Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika bagera kuri 250 baturuka mu bihugu 38; abayitabiriye bakaba barafashe ingamba zo guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo Nama y’iminsi ibiri yabereye i Kigali, Minisitiri w’Ubutabera; akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yagereranije kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana “nk’Inkingi ya mwamba y’Imiyoborere myiza, iterambere rirambye, uburenganzira bwa Muntu, umutekano; ndetse n’ishema ry’igihugu n’abagituye.”

Avuga ku ngaruka z’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri Busingye yagize ati:“Ingaruka z’iki cyaha zirenga imipaka y’igihugu kubera ko gifite aho gihuriye n’ibindi birimo gukoresha amafaranga akomoka ku bikorwa bitemewe n’amategeko, ishimutwa n’icuruzwa ry’abantu, gushora abantu mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi, itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibindi byaha ndenga mipaka.”

Minisitiri w’Ubutabera yagarutse ku kamaro k’iyo Nama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika agira ati:“Ndizera ndashidikanya ko intego y’iyi Nama yagezweho; kandi ko ibyo yagezeho ari umusingi ukomeye mu guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa. Imyanzuro yafashwe ikwiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo dufatanye guca iri hohoterwa.”

Mu myanzuro 14 yafatiwe muri iyo Nama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD) harimo gusaba abayitabiriye kugira inama ubuyobozi bw’ibihugu bahagarariye gushyiraho (mu bihugu bigize Ihuriro rya KICD) Ibigo bifite inshingano nk’iza Isange One Stop Centre; irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana; ndetse igafasha abarikorewe; ibi bigakorwa mu bihugu bidafite bene iki Kigo cyangwa igikora nka cyo.

Ubutumwa Minisitiri Busingye yagejeje ku bitabiriye iyo Nama Nyafurika bukurikira ishyirwa ku mugaragaro ry’Igitabo cya Isange One Stop Centre cyiswe:” Rwanda’s Holistic Approach to Fighting Gender Based Violence and Child Abuse: The Isange One Stop Centre Model.”; bishatse kuvuga :”Uburyo bw’u Rwanda bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana: Urugero rwa Isange One Stop Centre.”, icyo Gitabo kikaba cyarashyizwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe ku munsi wa mbere w’iyo Nama.

Iki Gitabo kigaragaza amateka y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu myaka isaga makumyabiri ishize; ndetse n’ingamba zigamije kurica burundu mu muryango nyarwanda.

Iyo Nama y’Abagore bari mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika yasojwe abayitabiriye biyemeje kwifashisha Ikoranabuhanga rigezweho mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bahanahana amakuru aryerekeye.

Usibye gushyira ku mugaragaro Igitabo cya Isange One Stop Centre, Minisitiri w’Intebe yatashye ku mugaragaro Ikigo cy’Icyitegererezo muri aka Karere gishinzwe kurwanya no guca Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Mu bizakorerwa muri iki Kigo kiri ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ; harimo inama, amahugurwa n’ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa, kwegeranya no kubika mu buryo bugezweho amakuru ajyanye n’iryo hohoterwa.



Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Niyomugabo /Muhabura.rw

  • admin
  • 30/11/2016
  • Hashize 8 years