Inama ya transform Africa 2015 izasigira u Rwanda akayabo k’amafaranga

  • admin
  • 18/10/2015
  • Hashize 9 years
Image

Transform Africa ubusanzwe ni umuryango w’ibihugu by’Africa byishyize hamwe ukaba ufatwa nk’umuyoboro w’ ibiganiro n’ hagati ya za guverinoma n’ urwego rw’ abikorera, hagamijwe gushaka ibisubizo bigamije impinduka ku mibereho n’ ubukungu. Iyi nama iherutse kubera mu Rwanda umwaka wa 2013 aho U Rwanda rwungutse ishoramari rya miliyoni 150 z’ amadolari ya Amerika mu myaka ibiri ishize.

Mu gihe indi nama nk’ iyo itangira kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 kugeza kuwa 21 Ukwakira, izitabirwa n’ abakuru b’ ibihugu na za guverinoma bagera ku icumi n’ abandi bashyitsi bagera ku 2500. Nk’ uko KT Press ibivuga, umuyobozi ushinzwe ishoramari mu ikoranabuhanga mu kigo cy’ igihugu cy’ iterambere, RDB, Ingabire Paula, yemeza ko igihugu cyiteguye gukoresha iyi nama mu kureshya abashoramari mu rwego rw’ ikoranabuhanga. Muri iyo nama, biteganyijwe ko hazaba ibiganiro bibiri bizibanda ku kugira Afurika igezweho n’ ubukungu burambye ‘Unlocking Africa’s Smart and Sustainable Economies’, n’ ikindi kizibanda ku kugeza murandasi kuri bose.

Minisitiri w’ urubyiruko n’ ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana, nawe ahamya ko hari amahirwe menshi agiye kwizanira u Rwanda aturutse imihanda yose. Yagize ati “Hari abazaturuka muri Asia,u Burayi n’ ahandi henshi.” Minisitiri Nsengimana avuga ko iyi nama izubakira ku byavuye mu nama zabanje, ku nsanganyamatsiko yo kwihutisha guhanga ibishya bishingiye ku ikoranabuhanga. U Rwanda rukeneye kuzamura umubare w’ abakoresha internet bakagera kuri 95 ku ijana mu 2017, bavuye kuri 36.5 ku ijana bayikoresha muri iki gihe, ni ukuvuga abagera kuri miliyoni 3.6.

Munama iheruka ya Transform Africa mu 2013, Perezida Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo kuzamura bikomeye ubukungu no guteza imbere imibereho y’ abaturage, anavuga ko kurishoramo imari nta gihombo gihari, ashingiye ku musanzu ritanga. Inama ya Abashoboye guhanga ibishya muri Afurika bakoresha aya mahirwe mu kugaragaza icyo bashoboye ku rwego mpuzamahanga. Kuri iyi nshuro, hazabaho ubuvugizi ku kongerera ubushobozi abagore binyuze mu ikoranabuhanga, no kuzirikana ibikorwa by’ indashyikirwa mu kwifashisha ikoranabuhanga mu guhindura imibereho n’ ubukungu.

Ibihugu bityandukanye kandibizagaragaza inyungu iri mu gukorana n’ ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga. Mu bigo u Rwanda rwiteze kungukiraho ubumenyi muri iyi nama, birimo Cisco, IBM, KT, Facebook, Toyota Tsusho.Src:Igihe

Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 18/10/2015
  • Hashize 9 years