Inama ya Perezida bakuriye ibihugu bivuga igifansa yongeye gusubikwa

Abagize urwego rushinzwe gutegura inama z’abakuru b’ibihugu bivuga Igifaransa, barateranye kuwa kabiri. Inama yari iyobowe na Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru wa OIF , umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa yatangaje ko ya subitswe Inama kubera ikibazo cyiri aho iyo nama yari iteganyirijwe kubera .

Mu itangazo yashyize ahagaragara, inama yasabye ko ikoraniro kaminuza rya 18 ry’abakuru b’ibihugu ba OIF, ryari riteganyijwe mu kwezi gutaha muri Tuniziya, ryigizwayo umwaka, rikazaba mu mpera z’2022.

Uyu munsi, OIF na minisiteri y’ububanyi n’amahanga batangaje ku mugaragaro ko inama yigijweyo koko ho umwaka, “kugirango Tuniziya ibashe kwitegura neza bihagije.” Itariki izaberaho izashyirwaho n’inama idasanzwe y’abaminisitiri ba Francophonie izaterana byihutirwa.

Iki cyemezo giturutse ahanini ku bibazo bya politiki biri muri Tuniziya muri iki gihe. Hashize amezi atatu Perezida Kaïs Saïed asheshe guverinoma n’inteko ishinga amategeko, ashyira ubutegetsi bwose mu biganza bye wenyine. Ejobundi kuwa mbere yashyizeho guverinoma nshya.

Inama ya 18 y’abakuru b’ibihugu bya OIF yagombaga kuba yarabaye mu mwaka ushize muri Tuniziya. Yasubitswe igihe cy’umwaka kubera icyorezo cya virusi ya Corona.

Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa (OIF) ugizwe n’ibihugu na guverinoma 88, birimo Uburundi n’u Rwanda.

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe