Inama ya gisirikare muri Sudani ’yaburijemo igerageza ryo guhirika ubutegetsi’

  • admin
  • 12/07/2019
  • Hashize 5 years

Inama ya gisirikare iri ku butegetsi muri Sudani ivuga ko yaburijemo igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi.

Umuvugizi wayo Jenerali Jamal Omar yatangaje kuri televiziyo y’igihugu ko abantu barenga icumi batawe muri yombi.

Avuga ko aba barimo abakiri ku kazi muri iki gihe n’abari mu kihuruko cy’izabukuru bo mu gisirikare no mu rwego rw’igihugu rw’iperereza.

Jenerali Omar yagize ati: “Twabonye ibiteye akaga, byari bimaze igihe biteye impungenge mu mutekano w’iki gihugu, bitewe n’itsinda ry’abantu badashaka ibyo rubanda yifuza”.

Yongeyeho ko iryo gerageza ryo guhirika ubutegetsi ryari rigamije kuburizamo amasezerano y’isaranganya ry’ubutegetsi ari kunonosorwa hagati y’inama ya gisirikare n’abigaragambya.

Ntibizwi neza igihe ayo masezerano azashyirirwaho umukono.

Iri ribaye igerageza rya gatatu ryo guhirika ubutegetsi inama ya gisirikare muri Sudani itangaje ko yaburijemo, nkuko Ahmed Kodouda, umusesenguzi kuri Sudani, yabibwiye ikiganiro Newsday cya BBC.

Yongeyeho ati: “Abantu benshi ntibari gushira amakenga ibyatangajwe [n’inama ya gisirikare], ariko mu by’ukuri hari abantu bashishikariye guhungabanya iyi nzibacyuho”.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 12/07/2019
  • Hashize 5 years