Inama kuri wowe witegura kurushinga

  • admin
  • 03/07/2016
  • Hashize 8 years

Buri munsi uko mbyutse ndambaza ngashima Imana ku bitangaza iba ikoze byo kunyongerera ubuzima. Wowe ubigenza gute?nizere ko nawe musomyi uri gusoma iyi nkuru aruko ubigenza. Ari n’abarwayi nabo ndabibuka kuko nizera ko Imana ikibaramburiyeho ikiganza.

Nyuma y’ibyo, uyu munsi nkaba mbazaniye inkuru ikubiyemo ibibazo byinshi baba bibaza mu gihe bagiye kurongora cyangwa kurongorwa ubwo baba bibaza icyo bakora kugira ibyo biyemeje bizagende neza. Ariko reka tubanze twibaze iki kibazo: “ese koko ubukwe ni ibyishimo gusa?” “nta ntonganya?” “nta mihangayiko?” wowe urimo usoma iyi nkuru, yaba abayobozi b’amadini igihe barimo bashyingira, bibanda cyane ku kwihanganirana, bakitanaho ndetse bagakundana haba mu bibi no mubyiza. Kubw’amahirwe make, bamwe mu nshuti zacu bo ibi siko babyumva kuko hari ukundi babyakira. Umva ko ibyo baba babwiwe bisobanura ko bagomba gukundana no mu gihe bataba bafite ifaranga cyangwa umwe muribo arwaye cyangwa atameze neza. Muri iyi nkuru ndakubwira bimwe mu bizagufasha mu gihe cyo gushing urugo kuko ni ubundi buzima uba utangiye.

Kuganira.

Mbere yo kugira icyo ukora nshuti, banza ubitekerezeho neza kandi ubiganire kivandimwe. Iki ni kimwe mu bibazio twebwe urubyiruko duhura nacyo cyane. Nibyo koko buri muntu wese yashyingirwa. Yarongora cyangwa se akarongorwa. Agomba kugira abamukomokaho kugira ngo yitwe mama cyangwa papa. Ni ngombwa ngo mbere yo kwinjira muri icyo kiciro tubanze tumenye uko kimeze ndetse n’uburyo bwo kukibamo. Ni byiza rero kuganira kugira ngo wumve ibitekerezo bya bagenzi bawe ndetse n’abakuruta kuko usanga hari byinshi baba bazi utigeze umenya cyangwa utazi neza.

Shaka ibitekerezo by’abantu benshi.

Nk’uko nabivuze hejuru, ibitekerezo by’abantu biratandukanye. Ariko abenshi cyane ni abo usanga batekereza k’ubuzima bwiza butarimo ibibazo. Batekereza uburyo bakubaka ingo zifite ibyishimo hatagize ikindi kivangamo. Hari n’abatekereza ku gikorwa cy’abashakanye bumva ko bajya babonana buri munsi cyane noneho ko baba bari mu nzu imwe ntawe ushaka undi ngo amubure. Ibi ni ibitekerezo bibi cyane ku bashakanye.

Ni koko ushobora gukora imibonano mpuzabitsina kenshi gashoboka n’uwo mwashakanye, ariko se ninde wakubeshye ko uzahora umubona buri gihe nk’uko ubyifuza? Ubyange ubyemere hari ingo nyinshi ziba zirimo ibibazo nk’ibi bijyanye n’igikorwa cyo kubonana ku mugabo n’umugore.

Hari ababa bafite ibibazo by’uko badahazwa n’abo bashakanye, abandi bakababazwa n’uko batagaragaza ibyishimo igihe cy’igikorwa nyir’izina.waba uzi impamvu ibitera?

Ku bagabo:

Aba ikibazo cyabo kiba ari icy’isuku. Bumva ko mu gihe bageze mu ngo zabo, mu rugo hagomba guhora isuku idasanzwe, imyenda yabo ikaba ifuze, bakabona ibyo kurya ku gihe n’ibindi bikorerwa umugabo iwe.

Ku bagabo intekerezo zabo usanga ari aho zibanda. Ntibatekereza ku bibazo byinshi n’uburyo byakemuka. Bahorana indoto z’ubuzima bwiza, kugira abana no gushaka icyubahiro muri sosiyete batuyemo. Ibyo biba bihagije kuri bo.

Ku bagore:


Abenshi mu bo uganira nabo usanga intekerezo zabo ari ukwambara neza, kubasohokana, kubyara abana n’ibindi nk’ibyo. Ntibagira igihe cyo gutekereza ku bibazo bishobora kuvuka mu gihe bageze mu ngo kubana n’abo bashakanye.

Iki ni ikibazo. Nshuti zange, abashakanye ntabwo bahora mu byishimo ibihe byose. Hari igihe havuka ibibazo biteza ubwumvikane buke hagati yabo. Icyo gihe hakenerwa ubushishozi kugira ngo ikibazo gikemuke neza hatabayeho ibyo kujya ku karubanda. Si buri gihe amahoro ahora ahinda.

Menya aho ikibazo kiri.

Abafite intekerezo ndetse n’imyitwarire navuze haruguru usanga nta gihe bafite cyo gucunga abakunzi babo ahubwo bagaragaza imico yabo myiza kugira ngo abakunzi babo bagire ibyo babasomamo ndetse bizere ko bashobora gushobokana igihe icyo aricyo cyose. Basomyi ba Muhabura.rw ntitugomba gutekereza gusa ku ruhande rwiza mu gihe dutegura ubukwe. Hari ibyinshi tugomba kwihanganiranamo cyane ko mu gihe twemeye gushyingiranwa tuba twemeye kuba umwe. Ukwihanganirana no kwizerana nibyo bizadufasha kurambana igihe kirekire.

Yanditswe na Zihirambere Pacifique/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/07/2016
  • Hashize 8 years