Inama ihuza RDC, u Rwanda, u Burundi, Angola na Uganda ibyayo bikomeje guhindagurika umunsi ku wundi

Mu minsi iri imbere, Abakuru b’Ibihugu barimo Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Perezida wa Uganda Yoweri Museveni, Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, na Perezida w’Angolaa João Manuel Gonçalves Lourenço bitezwe gukorana inama bifashishije ikoranabuhanga.

Ni inama yatumijwe na Perezida wa RDC Félix Tshisekedi yagombaga kubera Goma tariki 13 Nzeri 2020 isubikwa kuko abo bakuru b’ibihugu bari bahuze, yimurirwa ku ya 20 Nzeri na bwo ntibyakunda kubera imbogamizi zirimo no kuba bahura imbonankubone muri ibi bihe Akarere n’Isi yose byugarijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Marie Ntumba Nzeza, yatangaje ko iyo nama yimuriwe mu matariki yo mu minsi iri imbere ariko ikazaba hifashishijwe ikoranabuhangamu rwego rwo gukuraho imbogamizi z’icyorezo cya COVID-19.

Mu itangazo yashyizeho umukono, Marie Ntumba Nzeza yagize ati: “Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC ifashe uyu mwanya ishimira ibihugu by’ibivandimwe ari byo Angola, u Burundi, Uganda n’u Rwanda ku bufatanye bikomeje kugaragaza mu gutegura no gukora inyigo ku cyashoboka ngo iyi nama ikorwe.”

Yakomeje avuga ko iyo nama yitezweho kwigirwamo ibintu by’ingenzi birimo kuvugurura umubano mu bihugu by’Akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Na none kandi iyo nama yitezweho ubufatanye mu kuvugutira umuti ibibazo by’umutekano muke bigaragara mu Burasirazuba bwa RDC n’ubufatanye mu guharanira umutekano urambye mu bihugu byo mu Karere.

Bitewe kandi n’uko Angola na RDC ari abahuza mu bibazo by’ubutwererane byavutse hagati y’u Rwanda na Uganda, hari abahwihwisa ko iyo ngingo ishobora kuzagarukwaho muri iyo nama.

Kugeza ubu ariko itariki ya nyirizina iyo nama izaberaho ntiremezwa, ariko byitezwe ko izaba mu bihe bya vuba.

Ku ikubitiro u Burundi buyobowe na Perezida mushya Évariste Ndayishimiye bwari bwatangaje ko butitabira inama yatangajwe bwa mbere kuko “abayobozi bari bafite akazi kenshi.” Inama y’ubutaha ni yo ya mbere ihuza ibyo bihugu Perezida Ndayishimiye azaba yitabiriye.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

Subiza

Email Yawe Ntiribugaragazwe