Imyumvire n’imyifatire myiza umwambaro w’Ingabo ibereye u Rwanda- Perezida Kagame

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 3 years
Image

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yagiranye ikiganiro n’abitegura kuba ba ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda bakurikira amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera.

Perezida Kagame yibukije abo basirikare agaciro ko kwimenya, ko kuba bari mu masomo y’umwuga w’Igisirikare cy’u Rwanda biri mu rwego rwo kubaka ubushobozi bwo kurinda ibyagezweho mu iterambere ry’Igihugu.

Yagize ati: “Tugomba kwimenya; ni ukuvuga ngo nta bwo tubeshwaho n’uko hari udukunze, tubeshwaho n’uko ari uburenganzira bwacu. Nta wundi muntu ushinzwe kukugenera uko ubaho, uwo hanze. Ni twe twigenera mu bwumvikane, mu nama dushobora kujya kugira ngo twumvikane ibyatugirira akamaro.”

Umukuru  w’Igihugu yibukije abanyeshuri bitegura kuba ba ofisiye ko kurwana uharanira ubusugire bw’Igihugu bikubiyemo ubumenyi, imyifatire, imyumvire  y’uburyo bwo guhangana n’abagihungabanya, bakibuza kumera uko kifuza kumera.

Ati: “Kurwana ubwabyo bigomba kubamo ubumenyi. Uko urwana uwo urwana na we. Urebye ni cyo kimwe na we kuko iyo ari ibihugu bifitanye ibibazo ingabo zabyo ziba zaranyuze mu mahugurwa cyangwa zarigishijwe. Ni ukuvuga ngo uwo uhanganye na we afite ubumenyi, na we afite igituma ashobora guhangana nawe. Ikibatandukanya ni iyo mpamvu ituma urwana, ni n’ubumenyi bw’uko unarwana.”

Yakomeje abibutsa ko Ingabo z’u Rwanda zisanganywe intego yo kubaka Igihugu, kugira ngo abaturage bacyo bamere neza, hashingiwe kuri poritiki n’impamvu zitandukanye n’abatifuza ko u Rwanda rwagera aho rukwiye kuba ruri, baba ari Abanyarwanda, ababashyigikiye b’abanyamahanga cyangwa ibindi bihugu.

Yakomeje agira ati: “Turarinda intego Igihugu gishaka kugeraho, nibigera ku gukoresha imbaraga cyangwa gukoresha intwaro, dukwiye kuba twiteguye, dufite ubumenyi, dufite ibikoresho bituma dushobora guhangana n’umwanzi.”

Yavuze ko muri ibi bihe, buri wese asabwa kwimenya, akamenya ibye, akabirinda, akabigwiza, akabikuza, ari na yo mpamvu u Rwanda n’Abanyarwanda batazatezuka ku kurinda uruhande rwabo.

Ibikurikiraho ni ubufatanye, ushobora gufatanya n’ibindi bihugu buri wese akagera ku byo yifuza. Ariko hashobora gukurikiraho n’ibindi abantu batabona, mu bufatanye bashobora no kumva basenya ibyo wubatse, cyangwa bakagusenya wowe ubwawe. Aho ni ho mvuga kwimenya ukubaka ubushobozi.”

Imyumvire n’imyifatire myiza, umwambaro w’Ingabo ibereye u Rwanda

Perezida Kagame yashimangiye ko ubumenyi abasirikare b’u Rwanda bahabwa busaba imyumvire n’imyifatire myiza kugira ngo butange umusaruro ukenewe, ujyanye n’intego z’Igihugu  akenshi zitangana n’amikoro gifite.

Ati: “Mu mwihariko wacu habamo kuvuga ngo dushobora gukora byinshi birenze ubushobozi dufite. Bisaba uburyo, ubumenyi, ubwitange, bishaka gukorera hamwe ndetse birimo n’imyifatire myiza y’umwuga. Imyumvire n’imyifatire (discipline) muri RDF ni kimwe mu byo dushingiraho; imyifatire itarimo ruswa, ubugambanyi, itarimo ubusinzi…, irimo kureba umuturage ukumva ko buri umwe akorera undi.”

Yavuze ko ubundi bumenyi burimo Ubugenge (Phyisics), ubwenjenyeri (engineering), ubuganga, inyigisho z’ubukungu, imibare n’izindi, buza bwubaka umuntu ushingiye ku kumva ko agomba kuba ingabo y’Igihugu.

Umukuru w’Igihugu yababwiye ko yaje kubasura kugira ngo ashimangire intego y’Ingabo z’u Rwanda, ati “ Hari benshi bayoba, hari benshi batifata neza, hari benshi bahemuka. Hari benshi badakoresha ubumenyi mubonera hano, bagateshuka ku ntego ubundi ikwiriye kuba ari yo yubaka Igihugu. Ni bwo buremere nabihaye byatumye nza hano kugira ngo mbiganire na mwe tubyumvikaneho neza, buri wese amenye ibyo ateze ku wundi.”

Imikorere y’abantu bashaka kwigira

Perezida Kagame yanavuze ku mikorere y’abantu bashaka kwigira, ari yo kuzuza inshingano mu buryo bunoze.  Ati: “Usibye ya myumvire myiza, ubumenyi, habaho n’umuco w’imikorere. Kuvuga ngo ndakora ikintu nkinoze, nkigeze ku buziranenge bushoboka, na wo ukaba umuco. ”

Yabibukije ko amasomo bahabwa, rimwe na rimwe bashobora kubona nk’ibihano cyangwa se ashingiye ku tuntu duto, yose aba agamije kubakangura ngo bamenye ko imibiri yabo ishoboye ibirenze.

Yakomeje agira ati: “Hari ibintu bagukoresha rimwe na rimwe ukibwira ko ari ukukubabaza gusa. Oya hari impamvu, ni ukuzana muri wowe imyumvire ko umubiri wawe ushoboye ibirenze, ko nyuma ya byose ubuzima butoroshye nk’uko abantu bose babishaka. Ukeneye guhura n’ibyo bibazo, kugira ngo igihe uzaba uhuye na byo mu buzima busanzwe uzabinyuremo byoroshye kurusha ababinyuramo batarigeze bahura na byo…

Ikindi ni ukubafasha kumenya guha agaciro buri kantu gato kose. Umukuru w’Igihugu yavuze ko mu gihe abarimo gufata amasomo ya gisirikare bahabwa n’ubundi bumenyi butandukanye, bivuze ko bagomba gukora bita ku tuntu dutoya rimwe na rimwe tubangamira imikorere inoze.

Ati: “Niba uri dogiteri kora ibishoboka byose ube ntamakemwa mu byo ukora byose. Bivuze ko mu gihe uvura umurwayi, igihe uhanganye n’icyorezo ubikorane ubudakemwa. Uri Injeniyeri, uri Electric Engeneer, ibyo waba ukora byose bikore mu buryo bunoze.”

Yibukije buri wese kuzirikana uruhare rwe mu gufasha Igihugu kugera ku ntego yacyo ari yo ntego ya buri Munyarwanda wese.

Yakomeje avuga ko Leta izakomeza kubaka ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, haba mu bumenyi ndetse no mu bikoresho, ariko asaba buri wese  guhora aharanira gukora ibirenze ubushobozi Igihugu gifite.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/10/2020
  • Hashize 3 years